AMAKURU UBUZIMA

Huye: inkongi y’umuriro yahitanye umwe 2 barakomereka

Huye: inkongi y’umuriro yahitanye umwe 2 barakomereka
  • PublishedSeptember 17, 2023

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Nzeri 2023, mu mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Rango B mu murenge wa Tumba ho mu karere ka Huye, habereye inkongi y’umuriro yatwitse inzu yarimo abana batatu, umwe muri abo bana ahasiga ubuzima.

Ibi byabereye mu rugo rwa Jean Bosco Minani mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, ubwo abana be batatu bari baryamye naho nyina Nayituriki Euphrasie yagiye gucuruza mu gasoko kari hafi aho ku muhanda.

Emmanuel Turabumuremyi, Umuyobozi w’umudugudu wa Kigarama ibi byabereyemo yabwiye ko abaturanyi bamenye iby’iyi mpanuka ubwo babonaga umwotsi mwinshi uzamuka ku nzu, bagahita bihutira kujya gutabara.

Ati “Byamenyekanye bitinze abatabaye bahageze basanga matola bari baryamyeho yabahiriyeho. Umwana mukuru w’imyaka itanu ni we wahereje ukuboko abari baje gutabara maze bamukuramo mbere kuko we yari muremure ashyikira idirishya. Abandi babiri bato bakuwemo nyuma maze bose bihutira kubajyana kwa muganga ariko umwe ahita yitaba Imana akihagera’’.

Mu bivugwa n’abageze ahabereye iyi mpanuka y’umuriro, bavuga ko yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko abana bacokoje aho bacomeka ibyuma by’ikoranabuhanga nka telefone, bashyiramo umusumari ari nabyo byazamuye inkongi.

Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yaturutse ku burangare bw’ababyeyi basigaye mu rugo bonyine.

SP Habiyaremye yagiriye inama abaturage kwirinda gusiga abana mu nzu bonyine no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi byizewe kuko ari byo bigerageza kurinda impanuka.

Ati “Ababyeyi bakwiye kugira amakenga y’umutekano w’abana babo. Nk’uyu mubyeyi yasize abana bato,umukuru afite imyaka itanu.

Kuba yari azi ko iyo prise yakutse insinga zigaragara, ubwabyo byagombaga kumutera impungenge akumva ko n’umwana yakoramo. Ikindi twabonye ko iyo nzu bari bacumbitsemo yari ifite insinga zitujuje ubuziranenge ari nabyo byatije umurindi iyi mpanuka’’.

Abana babiri bakomerekeye muri iyi mpanuka bari kwitabwaho n’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).inkuru dukesha igihe .com

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *