AMAKURU

Harifuzwa Undi Mupaka Uhuza U Rwanda Na Tanzania

Harifuzwa Undi Mupaka Uhuza U Rwanda Na Tanzania
  • PublishedSeptember 15, 2023

Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba n’ab’Intara ya Kagera yo muri Tanzania biyemeje gukora ubuvugizi kuburyo hafungurwa umupaka mushya uhuza u Rwanda na Tanzania ku ruhande rwa Nyagatare, wafasha mu koroshya ubuhahirane no kwirinda abanyura mu nzira zitemewe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2023, ubwo abayobozi bo mu Ntara ya Kagera basozaga uruzinduko rw’iminsi ine bagiriraga mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni uruzinduko rwari rurimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abikorera bo muri iyi Ntara, aho bari baje gusura Intara y’Iburasirazuba bahana imbibi.

Muri uru rugendo basuye ibikorwa byo kuhira ku buso bugari biherereye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho, basura uruganda rw’amakaro ruri mu Karere ka Nyagatare ndetse n’icyanya kiri gutunganywa ngo gikorerweho ubuhinzi.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa, hakurikiyeho ibiganiro byahuje abikorera bo mu bihugu byombi aho baganiriye ku bufatanye ndetse banerekana ibyo bamwe bashoramo imari n’ibyo abandi bashoramo imari.

Bayingana Eulade washoye imari mu bijyanye n’ubucuruzi no gutwara abantu, yagaragaje ko amande yo muri Tanzania ari menshi cyane asaba ko yagabanywa ku banyamahanga.

Yasabye ko kandi hakoroshywa uburyo bwo kubona ibyangombwa ku Banyarwanda bifuza gushora imari muri iyi Ntara ya Kagera.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yagaragaje ko mu bufatanye bumvikanye n’abikorera, ari uko bagiye kongera ibikomoka ku buhinzi, ubworozi ndetse n’ubukerarugendo ngo kuko ku mpande zombi bihari.

Rutananukwa Ladislas uhagarariye abikorera mu Ntara ya Kagera we yagize ati “Intara ya Kagera dufite ubutaka bwagutse butari bwigera bukoreshwa. Yavuze ko bifuza ko abanyarwanda bajyayo bakabushoramo imari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuburyo byungukira ibihugu byombi. Yakomeje avuga ko kandi muri iyi Ntara bafite ikiyaga cya Victoria aho 75% by’iki kiyaga gikora kuri iyi Ntara naho bakaba bifuza ko abanyarwanda bajyayo bagashora mu bworozi bw’amafi.”

Umuyobozi w’Intara ya Kagera, Fatma Aboubakar Mwassa, yishimiye uburyo bakiriwe neza mu Rwanda n’ibiganiro bagiranye n’abayobozi ndetse n’abacuruzi bo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba.

Yavuze ko mu byo bagiye gukora ubuvugizi kuburyo ngo hafungurwa undi mupaka wa Kagera wafasha mu koroshya ubuhahirane.

Ati “Tugiye kumvisha abayobozi bacu ko hakwiriye gufungurwa umupaka mushya wa Kagera mu kugabanya ingendo zitemewe. Icya kabiri tugiye kugabanya inzego zose zidakenewe mu mitangire ya serivisi

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yashimiye abayobozi ba Kagera n’abikorera baho ku mwanya bafase bagasura u Rwanda, ashimangira ko impande zombi zikeneye ubufatanye mu gutuma imyanzuro yafashwe ibasha kugerwaho neza.

Yavuze ko bazakomeza gukorana mu gutuma imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ibasha kugerwaho neza.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo gukora ubuvugizi ku bihugu byombi ku kuba hafungurwa undi mupaka uhuza ibihugu byombi ku ruhande rwa Nyagatare, gushyiramo ihuriro rizahuza abikorera b’ibihugu byombi, kurwanya ibyaha na magendu n’indi myinshi igamije koroshya ubuhahirane.

Abikorera bahawe umwanya baraganira

Umuyobozi w’Intara ya Kagera, Fatma Aboubakar Mwassa yavuze ko agiye kumvisha abayobozi be ko undi mupaka ukenewe cyane

Guverineri Gasana yavuze ko bazakomeza gufatanya n’Intara ya Kagera mu koroshya ubuhahirane

Abayobozi b’Intara zombi biyemeje gukora ubuvugizi kuburyo hafungurwa undi mupaka uhuza ibihugu byombi
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *