AMAKURU

African Leadership University Yahize Kaminuza Zo Mu Karere Mu Biganiro Mpaka

African Leadership University Yahize Kaminuza Zo Mu Karere Mu Biganiro Mpaka
  • PublishedSeptember 4, 2023

Abanyeshuri bo muri Kaminuza Mpuzamaganga y’Imiyoborere [African Leadership University, ALU], bahize abandi mu marushanwa y’ibiganiro mpaka [Debate] yahuje abaturutse muri kaminuza 14 zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Ni amarushanwa ngarukamwaka ahuza abanyeshuri biga muri kaminuza zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo biyungure ubumenyi mu bijyanye no kujya impaka zubaka [Debate].

Mu gutanga amanota hagenderwaga ku bintu bitandukanye birimo kuvuga neza Icyongereza, gutekereza vuba no gutanga ibisubozo mu buryo bwihuse.

Yitabiriwe na kaminuza 14 zo mu bihugu bya Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’u Rwanda.

Kaminuza zo mu Rwanda zitabiriye zirimo Kaminuza y’u Rwanda [UR], Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK], Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti [UNLAK], Kepler, African Leadership University [ALU] n’izindi.

Abarushanwaga bahabwaga ingingo bakayitangaho ibitekerezo hamwe bakemeza ibyiza byayo abandi bakabahakanya bagaragaza ibibi.

Ingingo zagiweho impaka zirimo ihindagurika ry’ikirere ndetse n’ingaruka bigira kubihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, Iyobokamana, Imyidagaduro, Gushyigikira urubyiruko no kurushishikariza kwihangira Imirimo n’izindi.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya African Leadership University nibo baje ku mwanya wa Mbere, bakurikirwa n’abo muri Kaminuza ya United States International University-Africa yo muri Kenya mu gihe ku mwanya wa gatatu haje abo muri Kaminuza ya Strathmore nayo yo muri Kenya.

Aishat Ojaraba wo muri Nigeria, waje kwiga ibijyanye n’imiyoborere mu guhanga imirimo [Entrepreneur Leadership], yavuze ko bishimiye kuba amarushanwa yaragarukaga cyane ku bibazo bihari muri Afurika ndetse n’uko nk’urubyiruko bashobora kubishakira ibisubizo.

Ati “Ingingo twagiyeho impaka zose nakunze ni uko zagarukaga kuri Afurika, ibibazo ifite ndetse n’uko bishobora gushakirwa umuti. Afurika ikeneye abakiri bato kugira ngo abe aribo bagira uruhare mu mpinduka zigamije iterambere. Iyo ufite abatekereza benshi, bafite umugambi wo gushaka ibisubizo, iterambere naryo rigerwaho.”

Smart Israel wiga ibijyanye ‘Software Engineering’ muri ALU, yagize ati “Twagize ingingo nziza. Hari nk’ingingo twaganiriyeho igaruka ku mpamvu twizera ko urubyiruko rwa Afurika rushobora kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bwa Afurika, itsinda ryacu twari turi ku ruhande rwemeza ko bishoboka.”

“Urumva ko ni ibintu bishoboka, twebwe twemera no hanze y’ibi biganiro mpaka, byari byoroshye rero kurushanwa ku bintu wowe wemera, kubera ko urubyiruko rurimo kuzamura ubukungu bwa Afurika turarubona, rufite imishinga itandukanye nkanjye ubu ndimo ndakora ku mushinga wo kugira uruhare mu gukoresha.”

Umuyobozi wa ULK, Prof. Dr Nkundabatware Innocent, yavuze ko amarushanwa nk’aya afasha abanyeshuri mu gufunguka mu mutwe no kumenya gutekereza vuba hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo bashobora guhura nabyo.

Ati “Ikigamijwe ntabwo ari ugutwara ibikombe, ahubwo bifungura imitwe y’abanyeshuri bakamenya kuvuga, gutekereza vuba no gushaka ibisubizo. Hariya baravuga ngo kumenya gutanga amakuru n’ibitekerezo bikagera ku bandi, bikomeje gutya niho twakuramo n’abayobozi bazi gushaka ibisubizo by’ibibazo.”

Abitabiriye aya marushanwa baturutse mu bihugu bitandukanye kandi ku Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda, biyemeza kuba ba Ambasaderi bo guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ahandi.

Muri aya marushanwa haba hari impande ebyiri zihanganye, rumwe rwemeza urundi ruhakana

Muri aya marushanwa haba harimo abagize akanama nkemurampaka, nibo batanga amanota

Aha yageragezaga kwemeza abo bahanganye

Bisaba kwihuta mu gusubiza kugira ngo witware neza muri ibi biganiro mpaka

Bisaba gutanga ingingo zikakaye ku buryo hatagira uzisenya

Abiga muri ALU bishimiye uko bitwaye muri ibi biganiro mpaka

Aishat Ojaraba wiga muri ALU yabaye indashyikirwa mu biganiro mpaka

Akanyamuneza kari kose ku banyeshuri ba ALU babaye indashyikirwa

Umuyobozi wa ULK, Prof. Dr Nkundabatware Innocent, yavuze ko ibiganiro mpaka bifungura abakiri bato mu mutwe, bakamenya gutekereza vuba kandi mu buryo bwagutse

Umuyobozi wa Aspire Debate Rwanda, Ntambiye David, yasabye abitabiriye aya marushanwa kuticara ngo bategereze ay’ubutaha, abereka ko ahubwo bakwiriye guhora bitoza kuvugira mu ruhame

Smart Israel wiga muri ALU yashyikirijwe icyemeza ko yitabiriye aya marushanwa kandi yabaye indashyikirwa

Abitabiriye aya marushanwa bafashe ifoto y’urwibutso

Abitabiriye amarushanwa y’ibiganiro mpaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira inzirakarengane ziruhukiyemo
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *