AMAKURU

Musanze: Hari Abatuye Mu Murenge Wa Shingiro Bibasiwe n’Indwara Idasanzwe y’Amaso

Musanze: Hari Abatuye Mu Murenge Wa Shingiro Bibasiwe n’Indwara Idasanzwe y’Amaso
  • PublishedSeptember 4, 2023

Abatuye Umudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’indwara idasanzwe, y’amaso ikomeje gufata abatuye uwo mudugudu.

Bibasiwe n
Bibasiwe n’indwara idasanzwe y’amaso

Hari abahanga mu by’indwara z’amaso baganiriye na Kigali Today, bakeka ko ari indwara yo mu bwoko bita Umutezi (Gonococcal conjoctivatis), aho iri gufata amaso akazana ibijya gusa n’amashyira, uwo yafashe ntabashe kuyabumbura.

Ni indwara yibasiye abasigajwe inyuma n’amateka batuye uwo mudugudu wa Terimbere, aho bakomeje gufashwa kuvurwa ku buntu, dore ko abenshi nta mituweli bagira kubera ubukene.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Théoneste, yavuze ko iyo ndwara imaze gufata abanatu 45 muri uwo mudugudu, abaganga mu bitaro bya Ruhengeri, abaforomo ku kigo nderabuzima cya Shingiro ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, bakaba bakomeje kuvurira abo barwayi mu ngo, mu kwirinda ko banduza abantu benshi.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi ku wa mbere abamaze gufatwa n’iyo ndwara ni 45, ejo twabasanze iwabo turi kumwe n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, abaforomo ku kigo nderabuzima cya shingiro n’abajyanama b’ubuzima, abarwayi bahabwa imiti, ndizera ko baza kugenda bamera neza”.

Uwo muyobozi yavuze ko atari ubwa mbere iyo ndwara ifashe abo baturage, aho avuga ko bigeze kuyirwara irakira none ikaba yagarutse, aho bivugwa ko iri mu ndwara ziterwa cyane cyane n’umwanda.

Iyo ndwara iamze gifata abantu 45
Iyo ndwara iamze gifata abantu 45

Gitifu Hanyurwabake, yasabye abaturage kwirinda iyo ndwara, ati “Icyo nasaba abaturage, ni ukumenya ko iriya ndwara yandura, iyo abantu batagize isuku aho bari cyangwa se ku mubiri, uko abantu bagenda bakorakoranaho cyane cyane mu gice cyo ku mutwe, ni indwara y’amaso birumvikana kandi n’isazi zishobora gutuma umuntu ayandura”.

Arongera ati “Ubutumwa twatanga, ni uko abantu bashyira imbaraga mu kintu kijyanye n’isuku ku mubiri wabo, ku myambaro, ku buryo birinda twa dukoko dushobora gukwirakwiza iyo ndwara ku bantu benshi”.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *