UBUZIMA

Ibikeri Bishobora Kwifashishwa Mu Kumenya Umugore Utwite

Ibikeri Bishobora Kwifashishwa Mu Kumenya Umugore Utwite
  • PublishedSeptember 3, 2023

Abakurikirana iby’urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko nta kinyabuzima kidafite umumaro ku isi, ari na yo mpamvu bikwiye kubungwabungwa, bagatanga urugero rw’ibikeri ngo bishobora kwifashishwa mu kumenya umugore utwite.

Babigarutseho mu muhango wo gusoza igikorwa cy’ubushakashatsi bw’ibyumweru bibiri urubyiruko rwiga n’urwize ibijyanye n’ibinyabuzima muri kaminuza zo mu Rwanda ndetse n’izo hanze yarwo rwagiriye muri Parike ya Nyungwe.

Ni ubushakashatsi bwiswe “Summer School” bwari bugamije gutoza abakiri batoya gukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Haherewe ku bwoko bw’uducurama basanze muri Nyungwe, abashakashatsi bagarutse ku kamaro dufite mu mibereho harimo kuba tugira umumaro mu ibangurirwa ry’ibimera no kubikwirakwiza, tukaba turya udukoko dutoya ubundi twatera indwara ibindi binyabuzima, tukaba n’ibiryo ku bindi bikoko.

Iyi mimaro yo kurya udukoko twatera indwara ibindi binyabuzima n’uw’ibiryo ku bindi binyabuzima unafitwe n’ibikeri ndetse n’inzoka kimwe n’ibindi bikururanda, ariko Mapendo Mindje, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yongeraho ko ibikeri bivamo n’imiti.

Agira ati “Bimwe na bimwe byifitemo amatembabuzi ashobora gukurwamo imiti ivura indwara z’uruhu nk’ibisebe n’amasununu. Muri Afurika y’Iburengerazuba, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari amoko amwe n’amwe y’ibikeri biba mu mazi yakwifashishwa mu kumenya niba umugore atwite.”

Mapendo kandi avuga ko hari ubushakashatsi bashyize ahagaragara muri 2021 bugaragaza amoko 17 y’ibikeri usanga mu bishanga byangiritse udashobora gusanga mu bishanga byo mu byanya bikomye cyangwa mu mashyamba. Ibi ngo binareberwa no ku nzoka.

Akomeza agira ati “Ni ukuvuga ngo yaba inzoka cyangwa ibikeri, bishobora kwifashishwa nk’ibinyabuzima bigaragaza imiterere y’ahantu umuntu atarinze gushaka amakuru agerwaho ahenze yo gupima ubutaka, ubushyuhe n’ibindi. Kuba icyo kinyabuzima gihari, bisobanura byinshi ku miterere y’aho hantu.”

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo gutoza abakiri batoya gukora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima, guhera ku itariki ya 21 Kanama kugeza ku ya 1 Nzeri, 2023.

Bwateguwe n’Ikigo cya Kiminuza y’u Rwanda cy’intangarugero mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umutungo kamere (COEB), ari ku bw’inkunga ya Volkswagen, nk’uko bivugwa na Prof. Beth Kaplin ukiyobora.

Bwitabiriwe n’abashakashatsi 40 harimo abo mu Rwanda, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Kenya, Tanzania, Ubudage, Afurika y’Epfo n’abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *