IMIKINO

Police FC Inganyije Na Mukura VS

Police FC Inganyije Na Mukura VS
  • PublishedSeptember 3, 2023

Mukura VS yakiriwe na Police FC mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda yihagararaho ibasha kwishyura igitego yatsinzwe bituma amakipe anganya igitego 1-1.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Nzeri 2023, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wahuje aya makipe yombi ukaba wari mu ya nyuma yari itegerejwe kugira ngo iy’umunsi wa gatatu ishyirweho akadomo.

Imbere y’abafana mbarwa bari kuri uyu mukino watangiye bisa n’aho imvura ishaka kugwa, mu minota 10 ya mbere Mukura VS yari yamaze kwisanga mu mukino kuko yahushije uburyo bukomeye kuri Coup-franc yatewe na Elie Tatou ariko Umunyezamu wa Police FC Rukundo Onesime ashyira umupira hanze bimugoye.

Police FC yinjiye mu mukino mu minota 20, itangira gukinira mu kibuga cya Mukura VS ariko iyi Kipe y’i Huye iyibera ibamba cyane mu kibuga hagati hanyuraga imipira mike.

Ku munota wa 30, Police FC yahushije uburyo ku mupira woherejwe mu rubuga rw’amahina na Nshuti Dominique Savio, Mugisha Didier akojejeho umutwe Umunyezamu Sebwato Nicholas ariterera awushyira muri koruneri.

Police FC yakoze impinduka zihutiyeho nyuma y’aho Myugariro Kwitonda Ali yagiriye imvune ku munota wa 38 bituma Umutoza Mashami Vincent ahitamo kumusimbuza Rurangwa Moss.

Iminota 45 y’umukino ndetse n’inyongera y’itatu yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 ndetse nta buryo bwinshi bukomeye zaremye mu mpera zacyo.

Nyuma y’akaruhuko, Police FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, ikura mu kibuga Niyonsaba Eric hajyamo Rutahizamu Sseruyidde Moses.

Mu minota 50 y’umukino nta kipe yagaragazaga ko ishobora kubona igitego, usibye Mukura VS yakoreshaga impande ariko Shami Carnot na Rurangwa Moss bakagerageza kuzibira neza.

Byageze aho Mukura VS ifata umwanzuro ijya gushaka igitego yibagirwa ubwugarizi bwayo, Mugisha Didier abaca mu rihumye aherejwe umupira muremure na Akuki Djibrine, arabasiga ahita atsinda igitego cya mbere ku munota wa 57.

Umutoza Afahmia Lotfi yahise akora impinduka akura abakinnyi bane mu kibuga barimo Mohamed Nsabimana, Iradukunda Elie Tatou, Ndayogeje Gerard na Uwiduhaye Aboubakar ashyiramo Emmanuel Nsabimana, Nkinzingabo Fiston, Bukuru Christophe na Pimpong Samuel.

Mukura VS yahise ishaka kwishyura igitego igerageza gusatira, iza kubona uburyo bukomeye ku munota wa 70 ubwo Bukuru Christophe yazamuraga umupira mu rubuga rw’amahina ariko Rukundo Onesime awukuramo mbere y’uko Pimpong ashyiraho umutwe, ariko ntiwagira icyo ubyara.

Nubwo Mukura VS ari yo yasatiraga cyane na Police FC yanyuzagamo ikayotsa igitutu nk’uko byagenze ku munota wa 75 ubwo Mugisha Didier yakuragaho ba myugariro, akawuhereza Abedi Bigirimana ariko na we awuhaye Shami Carnot akananirwa kuwuboneza mu izamu rya Sebwato.

Mu minota 10 ya nyuma, Mukura VS yacuritse ikibuga isatira izamu rya Police FC ndetse ibona n’igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Kubwimana Cedric ku wa 85 ateye ishoti rikomeye mu kavuyo kabereye imbere y’izamu rya Rukundo Onesime.

Umukino wafashe indi sura mu minota ine y’inyongera, aho Police FC yose yagiye gushaka igitego cy’intsinzi ndetse iza no kubona amahirwe imbere y’izamu ariko Chukwuma Odili waguye mu rubuga rw’amahina ashaka penaliti umusifuzi avuga ko yigushije.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, abagana amanota atatu.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi warangiye Muhazi United FC inganyije na Gorilla FC igitego 1-1 kuri Stade ya Ngoma.

Shampiyona y’u Rwanda izasubukurwa tariki ya 16 Nzeri 2023 nyuma y’akaruhuko k’amakipe y’ibihugu. Kugeza ubu urutonde ruyobowe na Musanze FC ifite amanota icyenda igakurikirwa na APR FC y’amanota atandatu n’umukino umwe w’ikirarane.

Etoile de l’Est ni yo kipe igiye mu karuhuko itarabona inota na rimwe kuva Shampiyona yatangira, igakurikirana na Etincelles FC ifite inota rimwe.

Source: Igihe.com
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *