AMAKURU

Ubuhinzi: Habonetse Uburyo Bushya Bwo Kweza Ibimera Nta Butaka Bukoreshejwe.

Ubuhinzi: Habonetse Uburyo Bushya Bwo Kweza Ibimera Nta Butaka Bukoreshejwe.
  • PublishedSeptember 1, 2023

Nyuma y’Akarima k’Igikoni kubatse muburyo bwari busanzwe buzwi na benshi, habonetse ubundi buryo bworoshye busaba ubuso buto bw’ubutaka kandi bushobora kwimukanwa.

HABINEZA Felix, ni umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare witabiriye Imurikagurisha rigamije guteza imbere Ubuhinzi (MINAGRI 16 Agriculture Exhibition Show) ryatangiye kuwa 21/07/2023 rigeza kuwa 29/07/2023 ryabereye mu mujyi wa Kigali.

Uyu munyeshuri yagaragaje uburyo bworoshye kandi bwiza umuhinzi cyangwa undi muntu wese ubyifuza yakoresha ubuso bw’ubutaka buto akeza imboga zamufasha mu mirire ye ya buri munsi.

Nkuko yabitangarije Ikinyamakuru cya IjwiMonitor, Felix yavuze ko hadakenewe umurima munini cyangwa ibikoresho bidasanzwe ngo umuntu abone imboga ze bwite yihingiye iwe murugo, yavuze ko ubu buryo busaba ibiti, amacupa ya plastic hamwe n’itaka ricye rishyirwa muri ya macupa amanitse afashwe na bya biti.

HABINEZA Felix, mu imurikagurisha rya MINAGRI 16 Agriculture Exhibition Show, yerekanye uburyo bwo guhinga imboga hifashishijwe imitumba.

Felix yasobanuye impamvu hatekerejwe ubu buryo ndetse agerageza no kwerekana ibibazo bigiye gukemurwa n’ubu buryo butari bumenyerewe bwo guhinga hifashishijwe imitumba n’amacupa ya plastic.

Yagize ati: “Ikibazo cya mbere ni ubutaka buto kandi abaturage bariyongera ariko ubutaka bwo ntibwiyongere. Niyo mpamvu twatekereje uko umutu yakora ubuhinzi akoresheje ubutaka buto hakoreshejwe ibikoresho bimwe na bimwe biboneka ahantu hatandukanye kandi muburyo bworoheye buri wese.”

“Bamwe imitumba bakayiha inka abandi bakayijugunya kandi nyamara iyo mitumba yacukurwamo utwobo dushyirwamo itaka ari naho hashyirwa ikimera wifuza kwitaho. Uko imitumba igenda inywa amazi, imizi y’imboga yinjiramo nyuma y’amezi atatu imboga ziba zeze.”

Felix yakomeje agaragaza ko nanone amazi ari kugenda aba ikibazo gikomeye muri iyi minsi.

Ati: “Ikibazo cya kabiri ni icy’amazi. Iyo urebye uburyo abaturage biyongera n’amazi dufite mu gihugu usanga harimo ikibazo, kubwibyo rero twasanze  ushobora gufata ya mazi abantu  bakoresha boza nk’amasahane mu gikoni  maze ukayayungurura nyuma akaba yakoreshwa yoza imboga cyangwa ibindi biribwa tugiye guteka.

Felix yagaragaje uburyo wayungurura amazi yakoreshejwe mubindi bikorwa, hanyuma agakoreshwa mubindi. Aya mazi ayungururwa hifashishijwe umucanga, ipamba, garaviye. Aya mazi kandi yakoreshwa kuri za mboga ziteye ku karima k’igikoni kacu mugikorwa cyo kuhira”.

HABINEZA Felix, yifashishije indobo, ibase n’umucanga, yagaragaje uburyo bwiza kandi bworoshye bwo kuyungurura amazi yanduye.

Ku kibazo cy’imirire, Felix yavuze ko izo mboga zihingwa hifashishijwe ubu buryo zagira uruhare mu kurwanya igwingira ry’abana bakiri bato, ndetse nimibereho mibi ku bantu bakuze.

Yagize ati: “Ikibazo cya gatatu ni icy’imirire mibi. Usanga abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi, bitewe n’ikibazo cyo kubura imboga kandi atari uko babuze aho bazihinga, ahubwo ikibazo ari ubumenyi budahagije bafite”.

Abajijwe niba ibyo bakora hari icyo bifasha abaturiye Kaminuza yigamo ya Nyagatare, Felix yavuze ko hari bake batangiye gukoresha ubwo buryo, kandi ko atari abo mu Karere ka Nyagatare gusa hari nabo mu Karere ka Rubavu nabo batangiye gukoresha ubu buryo.

Yakomeje asobanura ko kugira ngo ubwo buryo bumenyekane, bisaba gukora ubukangurambaga bakerekera abaturage uko bakwihaza ku mboga.

Ati: “Ni ngombwa gukora ubukangurambaga, tukereka abaturage ibishoboka, tukabigisha gukoresha ibikoresho bita ko byashaje  nta cyo bakibikoresha, nk’imitumba, indobo zashaje, n’amasahani, uducupa tw’amazi nibindi.

Umurima ukozwe hifashishijwe Imitumba, amacupa ya plastic n’itaka ricye.
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

2 Comments

  • Buri kintu cyose tubona mungo zacu Ni umutungo ukomeye, ikibazo gihari nuko benshi tutazi uburyo twabibyaza umusaruro.

    • Ibyo nibyo rwose. Icyo dusabwa nugukora ubukangurambaga kuri buri muturage, nkuko wabidusabye kandi nawe utikuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *