AMAKURU

Batanu Bafunzwe Bakekwaho Gukoresha Abana Imirimo Ivunanye

Batanu Bafunzwe Bakekwaho Gukoresha Abana Imirimo Ivunanye
  • PublishedSeptember 1, 2023

Abagabo batanu basanzwe bafite ibirombe by’amatafari akoreshwa mu bwubatsi mu Murenge wa Mukarange, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange, bakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Mukarange, Ngarambe Alphonse, avuga ko ifatwa ry’aba bantu ryaturutse ku makuru babonye mu bitangazamakuru, bategura umukwabu ku bufatanye n’inzego z’umutekano bakorana, babona kubafata.

Ati “Abo twafashe ni batanu, barakekwaho gukoresha abana imirimo ivunanye irimo kubikoreza amatafari. Abafashwe ni abasanzwe bafite amatanura y’amatafari mu gishanga cya Mburabuturo.”

Agira inama abantu bafite imirimo isaba ko bagira abantu, kwirinda gukoresha abana kuko ari ukubicira ubuzima.

Agira ati “Abantu bafite bizinesi bakwiye kwirinda gukoresha abana, kuko baba babadindiza. Iyo umwana yakoze ku mafaranga ntaba agikurikiranye amashuri. Umwana akwiye kuba ari ku ishuri cyangwa mu muryango, akazakorera amafaranga ari uko yakuze.”

Asaba abantu bose kujya babatungira agatoki ahantu babonye abana bakoreshwa imirimo ivunanye.

Gitifu Ngarambe kandi yasabye abantu kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye, kuko hari amategeko abarengera kandi agahana abayibakoresha.

Bivugwa ko kwikorera itafari rimwe ari ifaranga rimwe, bivuze ko umwana ubashije kwikorera amatagari 1,000 na we ahembwa 1,000Frw.

Kuri ubu aba bagabo bose uko ari batanu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange, mu gihe hagikorwa iperereza.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *