AMAKURU

Umunyeshuri Wigaga Muri Kibogora Polytechnic Yarohamye Mu Kivu

Umunyeshuri Wigaga Muri Kibogora Polytechnic Yarohamye Mu Kivu
  • PublishedSeptember 1, 2023

Umunyeshuri w’umuhungu witwa Ngabo Mugisha Aimé w’imyaka 20 y’amavuko, wigaga mu ishuri Rikuru rya Kibogora Polytechnic yarohamye mu Kiyaga cya Kivu.

Uyu munyeshuri yarohamye mu Mudugudu wa Gataba mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke bikaba byamenyekanye kuri uyu wa 1 Nzeri 2023.

Bivugwa ko akomoka mu Karere ka Musanze akaba yigaga mu gashami k’ubuforomo (General Nursing).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yabwiye IGIHE ko uyu musore yarohamye ubwo yari arimo koga hamwe na bagenzi be bigana.

Yagize ati “Twabibonye mu gitondo; yari yajyanye n’abandi bana bigana bagiye koga, bagenzi be nibo batabaje.”

Yaboneyeho gusaba abantu bajya koga mu Kivu kujya bitwaza imyenda yabugenewe no kuba bafite ubumenyi kuko bimaze kugaragara ko benshi bishora mu Kiyaga cya Kivu batazi koga bikabaviramo kurohama.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, umurambo w’uyu musore wari utaraboneka.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *