IMYIDAGADURO

Yago Wateguje Album Ye Ya Mbere, Yasohoye Indirimbo Yakoranye Na Bushali

Yago Wateguje Album Ye Ya Mbere, Yasohoye Indirimbo Yakoranye Na Bushali
  • PublishedSeptember 1, 2023

Umunyamakuru akaba n’umunyamuziki, Yago Pondat yahishuye ko ageze kure imyiteguro yo kumurika album ye ya mbere inariho indirimbo nshya ‘Naremeye’ yakoranye na Bushali.

Ibi Yago yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora indirimbo ‘Naremeye’ yakoranye na Bushali.

Yagize ati “Indirimbo ntekereza ko abantu bari buyikunde, ni imwe mu zigize album yanjye ya mbere nitegura gusohora mu minsi iri imbere.”

Uyu muhanzi ahamya ko nubwo ataravuga izina ry’iyi album ariko najya kuyita atazirengagiza ubusabe bw’abakomeje kumwereka ko abishatse yayita ‘Suwejo’ indirimbo yahereyeho urugendo rwe mu muziki.

Yago yavuze ko guhera mu cyumweru gitaha azatangira ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye agaruka ku makuru ahagije kuri iyi album ye ya mbere yitegura gusohora.

Ati “Icyo nakubwira kimwe ni uko ari album nakoze mu kwezi kose, icyo gihe nafashe amajwi y’indirimbo zirenga 16, sinzi neza niba zose zizaba ziriho gusa zose nzaziha abakunzi b’umuziki.”

Uyu muhanzi ahamya ko album ye yose izaba igizwe n’indirimbo zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, bityo akaba akomeje imyiteguro yo kuyimurika dore ko yemeza ko aho kuyimurikira yamaze kuhishyura, igisigaye kikaba gutangaza umunsi.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *