Uncategorized

Uburyo nyiransibura yanyaye ikivu

Uburyo nyiransibura yanyaye ikivu
  • PublishedAugust 29, 2023

Abantu benshi bakunda kuvuga ko Nyiratsibura ariwe wanyaye I Kivu, ariko na none benshi ntibabisobanura kimwe. Kuko buri wese abivuga ukwe, niyo mpamvu natwe tugiye kubabwira amateka y’uko byagenze, twifashishije igitabo cy’Aba Padiri bera, cyitwa UN ROYAUME AU CENTRE DE L’AFRIQUE.

Inkomoko ivuga ko Nyiransibura yanyaye ikiyaga cya Kivu, bivugwa kwinshi ariko twe tugiye kubivugaho twifashishije igitabo cy’Aba Padiri bera cyitwa UN ROYAUME HAMITE AU CENTRE DE L’AFRIQUE , cyasohotse mu mwaka wa 1933.

Ni cyo cyaduhaye ibirari by’icyo gitekerezo cyabiciye bigacika, mu myaka iyinga 800 ishize.Inkuru-nkomoko y’icyo gitekerezo, ikura umuzi ku ngoma y’Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sekarongoro aho yari yaranyaze uwitwa Nyiratsibura wakomokaga mu mu gihugu cy’ u Bunyabungo kuri ubu haherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ibitekerezo bivuga ko Nyiratsibura yari mwene Muriro. Ibwami Nyiratsibura yari ashinzwe ibijyanye n’ isuku yo kwa Ndahiro Cyamatare.

Bijya gutangira byabaye, igihe Umwami w’u Rwanda Mibambwe Sekarongoro Mutabazi aza gutekereza ibyo guhorera nyina Nyiramibambwe Nyabadaha waguye mu ntambara y’ Abanyabungo, ubwo Sekarongoro yahungaga Abanyoro ubwo bagabaga igitero cyabo cya kabiri ku Rwanda. Ni uko yiyemeza gutera u Bunyabungo. Icyo gihe yitabaza Muhoza umwami w’u Bugesera n’umwami w’i Burundi, bombi baremera.

Urugamba rwarashojwe, Abanyarwanda baratsinda. Mulira Muhoyo, umwami w’Abanyabungo agwa mu muheto w’Abanyabugesera.

Urwo rugamba Sekarongoro yagabye mu Bunyabungo, ni rwo Nyirantsibura yanyazwemo ari umwana utaraba igihenga ( Imyaka 5), ni uko azanwa i Rwanda arererwa ibwami kimwe n’abandi bana baba barabuze ababyeyi mu ntambara u Rwanda rwarwanaga n’amahanga.Nyirantsibura amaze gukura, ku ngoma ya Yuhi Ghima wazunguye se Sekarongoro ku ngoma, yabaye umwe mu banyamirimo b’ibwami, anakomeza iyo mirimo no ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare.

Ni uko umunsi umwe umwami Ndahiro akoranya inama y’abatware be biga ku bijyanye n’imitegekere y’ingoma ye n’urunturuntu rwanukaga hagati ye n’abavandimwe be barimo Juru na Bamara bashakaga kumwambura ingoma.

Ni uko muri ako kanya bumva urusaku ruravuze, ibintu bibombogotana. Bari bibagiwe ko aho bakoreraga inama Nyirantsibura yari hafi aho arimo gukubura, ako kanya ngo serwakira yaraje isanza ibintu byose, bimwe irabisenya, ibindi irabimenagura ibihindura uburere! Abari aho barakangarana, bibaza ibibaye birabayobera.

Abapfumu b’ibwami, barahagobotse bakura abari aho mu rujijo, bemeza ko ari uburozi buvuye mu Bunyabungo, kubera uwo munyagano Nyirantsibura bazanye i Rwanda. Dore ko Abanyabungo bari inzobere mu kuroga, cyane cyane uburozi bwo gucuragura. Ni uko batangira kwiga icyakorerwa Nyirantsibura utangiye kubahamagariza ibirozi by’iwabo

Bamwe bati ” Akwiye gupfa”, abandi bati ” Hakwiye icyakorwa ngo bakize ingoma”. Ariko uwitwa Mpande ya Rusanga wari umwiru arahakana ati ntakwiye kwicwa. Uyu Mpande ya Rusanga yari asanzwe ari n’umupfumu w’ ibwami. Abandi barakomeza bati “Urusaku mwumvise ni ubukonikoni yaduteje buvuye iwabo mu Bunyabungo, yaturoze kandi yaroze igihugu cyose, kandi azaba impamvu yo gusenyuka kw’ ingoma, akwiye gupfa”.

Ni uko bakomeza kubiganiraho no kubinoza, bemeza ko Nyirantsibura atakwicwa ahubwo acibwa mu gihugu. Mpande nk’umwiru n’umupfumu w’ibwami yungamo ati “Kugira ngo twirinde amahano yagwirira igihugu cyacu uyu Munyabungokazi ameneye amaraso mu Rwanda, ni ngombwa ko tumuca tukamusubiza mu gihugu cye”.

Ababwira ko bamuha umugabo wo kumuherekeza akamuba hafi hanyuma yabyara umwana wa mbere wa mugabo akiba ingobyi y’ umwana hanyuma agahunga akajyana iyo ngobyi mu Bugesera ahitwaga mu Kibamba, bityo ingoma y’ i Rwanda ikaba irunamuwe bitewe nuko babonaga igeramiwe kandi ko byanga bikunze Ndahiro Cyamatare azagwa mu ntambara arwana na bene se bashakaga kumwambura ingoma.

Abatware bemera inama ya Rusanga ndetse n’umwami Ndahiro arabashyigikira. Biremezwa Nyirantsibura asubizwa iwabo mu Bunyabungo bamuha umugabo bajyana ngo amucungire hafi mu ibanga rikomeye. Bageze mu Kinyaga cy’u Bukunzi mu Majyepfo y’ Iburengerazuba bw’ u Rwanda bakirwa n’ umuhinza waho aba ari nawe urongora Nyirantsibura.

Uwo Muhinza ashaka gushimisha Nyirantsibura amwubakira urugo rwiyubashye mu kibaya kigari giteganye n’i Kinyaga ahagana mu Burengerazuba. Hashize iminsi Nyirantsibura arabyara

Mu gihe ariko yabyaraga ngo isuha yaramenetse maze amazi yuzura muri icyo kibaya i Kivu kivuga gityo! Ahantu hari hubatse urugo rwa wa muhinza hasigara hagati y’amazi yanga kumuhitana kubera ineza yagize haba ikirwa, ari cyo cy’Ijwi.

Iki gitekerezo kivuga ko Nyirantsibura yamaze kubyara baza kumushagara ngo barebe uruhinja. Muri ako kanya wa mugabo umwami Ndahiro Cyamatare yari yaratumye kwiba ingobyi aba arayifashe ayishyira mu gitete umwami yari yaramuhaye asohoka ubwo.

Ariko ngo uko yarushagaho kwatanya agana i Rwanda, ni ko mazi yuzuraga mu kibaya ahitana urutoki n’indi mirima yari ihari, ashaka kumuhitana na we, ariko we abasha kugera ku butaka, amazi ataramukoma imbere.

Umwami Ndahiro amubonye arishima hanyuma ahutiraho amwohereza mu Bugesera ahari haravuzwe na Mpande ya Rusanga. Ya ngombyi bayibamba aho bakoresheje amabuye arindwi nk’uko byemejwe n’indagu.

 

Nyirantsibura yaje kumenya ko umugaragu yari yarahawe yacitse kandi ko yanamwibye ingobyi y’uruhinja rwe.

Maze aravuga ati “Nzi impamvu umugaragu wanjye yahunze”, ni umutwa buriya yari ashonje. Nyamara ntiyari azi ikibyihishe inyuma cy’uko iyo ngobyi yagombaga gucungura u Rwanda.

Umwana yahawe izina rya Ntsibura. Ntsibura akura abana na se na nyina hashira imyaka indi irataha.

Umunsi umwe Ntsibura abwira nyina ati “Mawe, umunsi umwe nzarwanya Ndahiro”. Nyina ati ni gute uzashobora kurwanya umwami w’ u Rwanda mwana wanjye na So byaramunaniye uratekereza ko uri umunyamahirwe kumurusha?”

Ntsibura ati “Nzagerageza, mwivune kuko namenye urupfu umwami yapfuye azize akagambane ka Sekuru wa Ndahiro Cyamatare witwaga Sekarongoro”. Nyirantsibura ntiyabasha gucubya amashagaga y’ umuhungu we.

Icyo gitekerezo cya Ntsibura yagejeje kuri nyina, yakomeje gukururukana na cyo ubwo ashaka kwihimura ku byo Abanyarwanda bagiriye umwami wa bo Mulira Muhoyo ku ngoma ya Sekarongoro Mutabazi wari

Sekuru wa Ndahiro Cyamatare, ni bwo atumye kuri Bamara ngo bafatanye na Nzira ya Muramira, umwami w’u Bugara bagirize ingoma ya Ndahiro Cyamatare, Nzira ya Muramira yohereza Ingabo zitwa: “Abakongoro” ngo barwanye Ndahiro Cyamatare.

Ari na bwo yatangiye i Rubi rw’i Nyundo, aguye mu muheto w’Abakongoro.

Icyakora ibi tubivuze Tugendeye ku mateka, bidashingiye ku bumenyi bw’isi.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *