Pakistan: Abana BAgera Kuri Miliyoni 4 Bugarijwe n’Ikibazo Gikomeye Cyo Kubura Amazi Meza
Ikigo cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana cyatangaje ko nyuma y’umwaka umwe nyuma y’umwuzure w’ibiza wangije igice kinini cya Pakisitani, abana bagera kuri miliyoni 4 bo mu gihugu cya Aziya yepfo bakomeje kutabona amazi meza.
Kuri uyu wa gatanu, UNICEF yatangaje ko igereranya ko mu gihugu hari abantu miliyoni 8, hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abana, bakomeje guhangana no kuba mu turere twibasiwe n’umwuzure nta mazi meza bafite.
Uhagarariye UNICEF muri Pakisitani, Abdullah Fadil yagize ati: “Abana baba muri ibi bice byibasiwe n’umwuzure bagize umwaka mubi cyane. Babuze ababo, amazu yabo n’amashuri. Mugihe imvura yaguye igarutse, ubwoba bwikindi cyago cy’ikirere kirakabije. Hakomeje kugerageza kwisuganya ngo abantu bahangane n’ingaruka z’ibiza, ariko benshi bakomeje kutagerwaho, bityo bishobora gutuma abana ba Pakisitani bibagirana. ”
Umwuzure watewe n’imvura nyinshi yakomotse ku bibuye binini by’urubura byashonze mu turere two mu majyaruguru y’imisozi ya Pakisitani mu mwaka ushize, uyu mwuzure wahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 1,600 – abarenga kimwe cya gatatu bari abana – kandi wangirije abandi bagera kuri miliyoni 33.
Umwuzure wibasiye kimwe cya gatatu cy’igihugu, utwara ibyari mumazu byose, usiga abantu ibihumbi bazerera mu mihanda nta biryo byo kurya cyangwa amazi meza yo kunywa.
UNICEF yavuze ko amashuri agera ku 30,000, ibigo nderabuzima 2,000 n’ingomero z’amazi 4,300 byangiritse.
Nyuma yuko amazi y’umwuzure atangiye kugabanuka, abantu babarirwa mu bihumbi batangiye kwandura indwara nyinshi ziterwa n’amazi mabi – benshi muri bo bakaba bari abana. Ababyeyi bagerageje cyane gushaka ubufasha mugihe abana babo banduye impiswi, dysentery na malariya.
Umwuzure waje mu gihe Pakisitani yari isanzwe ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu, bituma imiryango myinshi yibasirwa n’ubukene kandi bituma benshi badashobora kubona ibyo kurya ndetse n’imiti.
Source: CNN News