POLITIKI

Ba Gitifu b’Imirenge Itatu Bahagaritswe by’Agateganyo Bazira Umwanda

Ba Gitifu b’Imirenge Itatu Bahagaritswe by’Agateganyo Bazira Umwanda
  • PublishedAugust 24, 2023

Ubu bukangurambaga bumaze iminsi icumi butangijwe mu Ntara hose, bwibanze cyane cyane mu Karere ka Bugesera nka kamwe mu twifuza kuba icyitegererezo ku isuku n’isukura.  Muri iyi minsi icumi hamaze guhagarikwa abayobozi batanu barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itatu, umuyobozi umwe wo ku rwego rw’Akarere muri Kayonza n’undi umwe wo muri Kirehe.

Hahagaritswe kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari icumi two muri Bugesera mu gihe abandi benshi bandikiwe amabaruwa bihanangirizwa, abandi basabwa ibisobanuro ku mwanda ugaragara aho bayobora.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yavuze ko ku kijyanye n’abayobozi bahagaritswe mu nshingano bahawe ukwezi kose nyuma y’aho bigaragariye ko aho bayobora hagiye hagaragara umwanda.

Ati “ Hahagaritswe abakuru b’imirenge batatu ariko na none hari abandi bahagaritswe mu Ntara. Muri Kayonza ni umwe, muri Kirehe ni umwe. Abasigaye barandikiwe kandi ni benshi, kubandikira bwa nyuma tubabwira ko bareka ibyo bikorwa, ikindi mu kanya tumaze gufunga uruganda nyuma yo kubimenyesha ababishinzwe, urwo ruganda ni urw’impu rwasanze rufite umwanda ukabije.”
Guverineri Gasana yavuze ko guhagarika bamwe mu bayobozi ukwezi kose kubera umwanda ugaragara aho bayobora ari umugayo no kubereka ko baramutse batisubiyeho byababera bibi. Yasabye abayobozi bose kongera imbaraga mu kugira isuku aho bayobora kandi bakanakangurira abaturage kuyigira.

Kuri ubu ngo muri buri Kagari mu tugize Intara y’Iburasirazuba, hashyizweho urubyiruko rw’abakorerabushake batanu kugira ngo bafashe inzego z’ibanze kongera ibikorwa by’isuku n’isukura mu masantere yose.

Amezi ane yashyizweho y’ibikorwa by’isuku n’isukura yatangiye muri Kanama bikaba byitezwe ko azarangira mu Ukuboza. Hibandwa ku mitangire ya serivisi n’isuku n’isukura ahahurira abantu benshi ndetse n’isuku mu ngo z’abaturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana yavuze ko isuku n’isukura ikwiriye kuba umuco mu baturage

Guverineri Gasana hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard mu kiganiro n’abanyamakuru
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *