IMYIDAGADURO

Izari Inzozi Za Miss Umukundwa Zabaye Impamo

Izari Inzozi Za Miss Umukundwa Zabaye Impamo
  • PublishedAugust 22, 2023

Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga yakabije inzozi zo guhura no kugirana ibihe byiza n’umuhanzi Davido uherutse gutaramira i Kigali. Ibyishimo by’uwo muhuro w’amateka Umukundwa yabigaragaje hashize iminsi ibiri Davido avuye i Kigali, aho yerekanye basohoka mu cyumba uwo muhanzi yarayemo kugera mu kabari yiciyemo inyota ubwo yari mu Rwanda.

Davido yageze mu Rwanda kuwa Kane tariki 17 Kanama, ataramira muri BK Arena tariki 19 Kanama.

Mu gihe yari ategereje kuririmba, uyu muhanzi w’umunya-Nigeria yasohokeye ahantu hatandukanye muri Kigali ari nabwo amashusho Umukundwa yashyize hanze bari kumwe yafashwe.

Mu byishimo byinshi, Umukundwa yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko yageze ku nzozi ze.

Ati “Cyera kabaye nahuye n’umuhanzi w’icyamamare w’ibihe byose kuri njye.”

Ni amagambo yakurikije amashusho amugaragaza ari kumwe n’inshuti ye yitwa Nadia Mugisha, bari kuva mu cyumba cya Davido bagasohokana muri hoteli, bagakomezanya mu modoka kugeza aho basohokeye ku wa 18 Kanama 2023.

Iki gihe Davido yari yatumiwe gusohokera mu kabari kitwa ‘Shooters’. Umukundwa ni umwe mu bari bari mu itsinda ry’abagendanaga na Davido muri iryo joro.

Davido aheruka i Kigali ubwo yari yitabiriye ibirori byo gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa yaririmbyemo muri BK Arena.

Umukundwa ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019

Umukundwa asanzwe ari umunyamideri wamamaza imyambaro itandukanye

Umukundwa n’inshuti ye babashije kugera mu cyumba cya Davido ari naho bahagurukiye berekeza mu kabari basohokeyemo

Umukundwa yavanye na Davido muri hoteli

Davido yari aherekejwe n’tsinda ry’abarimo Umukundwa

Umukundwa yagendaga mu modoka zabaga ziherekeje iya Davido

Umukundwa ari mu modoka yifatira amashusho ya Davido ubwo binjiraga mu kabyiniro
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *