UBUZIMA

Ibyo Ugomba Kumenya k’Urugingo Rwa Prostate.

Ibyo Ugomba Kumenya k’Urugingo Rwa Prostate.
  • PublishedJune 3, 2023

Abantu benshi barimo n’abajijutse, iyo bumvise Prostate bumva kanseri, nyamara si ko biri, kuko kanseri ni imwe mu ndwara zifata urugingo rwa Prostate.

Ubundi Prostate ni urugingo rw’umubiri rugirwa n’abagabo rujyanye n’imyororokere, ruherereye ahagana imbere munsi y’uruhago.

Prostate ishinzwe gukora amatembabuzi akungahaye kuri za enzymes, kuri poroteyine ndetse no ku myunyungugu biyifasha kurinda no gutunga intangangabo.

Ku muntu mukuru, Prostate iba ifite umurambararo wa milimetero 40, igapima amagarama 20, ariko nanone igenda yiyongera guhera ku myaka 40 kuzamura.

Zimwe mu ndwara zifata porositate

Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye, zirimo nk’ubwandu bufata urwungano rw’inkari (infection urinaire), bukaba bwagera no kuri Prostate.

Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandurira mu mibonano mpuzabitsina na zo zishobora kujya muri Prostate zikayitera uburwayi.

Ubundi burwayi bushobora gufata Prostate bujyana n’uko umuntu agenda akura, kuko akenshi uko umuntu akura ni ko Prostate na yo ishobora kugenda ikura, guhera nko mu myaka 50.

Indi ndwara ikunze kwibasira urugingo rwa porositate ni kanseri.

Nk’uko ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri (World Cancer Research Fund) kibitangaza, kanseri ya Prostate iza ku mwanya wa kabiri muri kanseri zibasira abagabo kandi igenda yiyongera cyane.

Ibimenyetso bya kanseri ya Prostate

Iyo umuntu akimara gufatwa ahanini nta bimenyetso agaragaza ariko uko indwara igenda ikura agira ibimenyetso birimo: Kwihagarika kenshi bikanababaza, ndetse wanarangiza kwihagarika hagakomeza kuza udutonyanga tw’inkari, gusohora ukababara, kuzana amaraso mu masohoro cyangwa mu nkari. Iyo indwara imaze gukura utangira kubabara umugongo.

Bimwe mu byongera ibyago byo kurwara Kanseri ya Porositate

Mu bintu by’ingenzi byongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate harimo imyaka (ikunze kwibasira abagabo bakuze bari hejuru y’imyaka 40, kuba mu muryango hari umuntu wayirwaye, kugira umubyibuho ukabije, kunywa inzoga n’itabi.

Mu bindi bishobora gutera ibyago byo kwibasirwa na kanseri ya Prostate harimo imirire nk’inyama n’ibizikomokaho, amata n’ibiyakomokaho, no gufata amafunguro akungahaye ku munyungugu wa calcium ku rugero ruri hejuru.

Indwara ifata ubuzima bwo mu mutwe izwi nka Parknson na yo yongera ibyago byo kurwara kanseri ya Prostate.

Bimwe mu byo wakora kugira ngo ugabanye ibyago bya kanseri ya Prostate

- Gukora imyitozo ngororangingo ku buryo ubasha gutwika ibinure byibuze guhera kuri 400kcl mu cyumweru.

- Kurya amafunguro arimo imboga n’imbuto, akungahaye kuri Vitamine E, akungahaye kuri lycopene nk’inyanya, ndetse n’akungahaye kuri Selenium nka brocolis, ibitunguru n’amafi.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *