AMAKURU

Russia: U Burusiya Bwaburiye Ibihugu Bigiye Guha Ukraine Indege z’Intambara Ko Birimo Gukina n’Umuriro.

Russia: U Burusiya Bwaburiye Ibihugu Bigiye Guha Ukraine Indege z’Intambara Ko Birimo Gukina n’Umuriro.
  • PublishedMay 28, 2023

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yongeye guha gasopo ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bigiye guha Ukraine ubufasha bw’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16, yemeza ko biri gukina n’umuriro.

Ibi Minisitiri Lavrov yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ubwo yari kuri Televiziyo y’u Burusiya.

Yagaragaje ko ibihugu bigiye guha Ukraine ubufasha bw’indege z’intambara, ibyo biri gukora bitemewe kandi ari nabyo bikomeje kongera ubukana bw’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ati “Bari gukina n’umuriro nta gushidikanya.”

Yakomeje agaragaza ko ari gahunda yo gushaka gucisha bugufi u Burusiya yihishwe inyuma na Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’ibindi bihugu.

Yongeyeho ko hari ibigaragaza ko mu rubuga rwa Politiki, ibiganirirwamo harimo n’ingingo zigamije gukoloniza u Burusiya.

Minisitiri Lavrov yagaragaje ko gahunda y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi yo kohereza muri Ukraine indege z’intambara za F-16, ari ikizira kandi bitazakomeza kwemerwa.

Ati “Mu by’ukuri ntibyemewe. Ndizera ko hari hari n’abantu muri ibyo bihugu babyumva gutyo.”

Leta zunze Ubumwe za Amerika ziheruka gutangaza ko zizaha uburenganzira inshuti zazo zo mu Burengerazuba bw’Isi bwo guha Ukraine indege z’intambara zigezweho zirimo izo mu bwoko bwa F-16.

Biteganganyijwe ko ingabo za Amerika zizigisha abapilote ba Ukraine uko izi ndege zikoreshwa.

Ukraine yari imaze igihe kinini isaba indege zigezweho ndetse Perezida Volodymyr Zelensky yishimiye ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zigiye guha uburenganzira ibihugu ku kuba zazitanga avuga ko iyi ari intambwe y’akataraboneka mu rugamba ahanganyemo n’u Burusiya.

Ubusanzwe Amerika igomba kubanza kwemeza ko ibikoresho byaguzwe n’abanyaburayi muri iki gihugu bishobora kugurishwa ahandi, bikaba byafungurira amarembo ibindi bihugu yo koherereza Ukraine indege za F-16 zisanzwe ziri mu bubiko bwabyo.

U Burusiya bwongeye kuburira ibihugu bigiye guha Ukraine indege z’intambara za F-16
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *