AMAKURU

KNC uzwi nka president wa gasogi FC yeguye kur’ubwo buyobozi

KNC uzwi nka president wa gasogi FC yeguye kur’ubwo buyobozi
  • PublishedMay 24, 2023

KNC mukiganiro “Rirarashe” cya Radio/TV1 yatangaje ko agiye kwegura kumwanya wo kuyobora ino kipe ya Gasogi United.

ndetse anatangaza ibisabwa kumuntu ugomba kumusimbura.

KNC yatangaje ko nubwo Ari ukuva kuri uno mwanya ariko atazaba avuye muri ino kipe kuko ahubwo azaba Ari uguhindurirwa inshingano Aho azaba Ari mubindi bikorwa byikipe ya Gasogi United.

Yatangaje ko uzamusimbura azatangirana na season ya shampiyona yumwaka utaha ya 2023/2024 ndetse anatangaza ko uzamusimbura agomba kuba afite byibura Miliyoni 5 zamaDorali kuri konti kuko ngo kuyobora ikipe bisaba kuba ufite amafaranga menshi.

Yatangaje ko ino kipe izatangira shampiyona yumwaka utaha ifite ba rutahizamu batyaye ndetse ngo bamaze no kumvikana nabo.

Ikipe ya Gasogi United ibarizwa mucyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda igihe kitari kinini.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *