Uncategorized

Mwanafunzi esmael nawe yanze kuba ingarama kirambi

Mwanafunzi esmael nawe yanze kuba ingarama kirambi
  • PublishedMay 23, 2023

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru agiye kurushinga n’umukunzi we Mahoro Claudine wahoze akorera Radio Tv 10.

Ismael Mwanafunzi wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio Rwanda n’ibindi, agiye kurushinga na Mahoro Claudine uzwi kuri Radio na Televiziyo 10.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe yemeza ko uyu musore ukunzwe cyane mu byegeranyo bigaruka ku mateka n’ikoranabuhanga, azasaba akanakwa umukunzi we Mahoro Claudine tariki 01 Nyakanga 2023.

Ni ubukwe byitezwe ko buzabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bukazabimburirwa n’Umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.

Ni mu gihe umuhango wo guhana isezerano ryo gushyingirwa wo uteganyijwe kubera mu Katederale ya Butare mbere y’uko abatumiwe bakirirwa mu busitani bwa Musée Ethnographique y’i Huye.

                              (Ubutumire)

Mahoro Claudine ugiye kurushinga na Ismaël Mwanafunzi ni umunyamakuru ubimazemo igihe. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star na Radio 10 na TV 10.ze akorera Radio Tv 10.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *