AMAKURU

RDC: police yafunze abari mumyigaragabyo Yaba tavugarumwa nareta

RDC: police yafunze abari mumyigaragabyo Yaba tavugarumwa nareta
  • PublishedMay 22, 2023

RDC: Polisi Yataye muri Yombi Abateguye Imyigaragambyo Yamagana Ubutegetsia baturage bitabiriye imyigaragambyo yamagana ubutegetsiabaturage bitabiriye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo inzego z’umutekano mu mpera zicyumweru zarashe ibyuka biryana mu maso kugira ngo zitatanye abari mu myigaragambyo mu murwa mu kuru Kinshasa. Abigaragambyaga bamaganaga ibibazo bikomeje kugaragara muri gahunda yo kwiyandikisha no gufata amakarita y’itora.

Bari barakajwe kandi n’ibiciro bikomeje kwiyongera ndetse n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu aho imitwe yitwara gisirikare n’inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze kwica ababarirwa mu magana no gukura mu byabo abarenga miliyoni.

Abantu barenga 12 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano imyigaragambyo yateguwe n’abatavuga rume n’ubutegetsi igitangira.

Amashusho ya videwo yafatiwe muri iyo myigaragambyo agakwirakwizwa ku mpuga mpuzambaga yerekanye abagize inzego z’umutekano bakubita bamwe mu rubyiruko babambuye amashati babakubita imigeri n’ingofero z’ibyuma.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ntibyashoboye kwemeza ayo mashusho. Gusa, umuvugizi wa polisi, Sylvano Kasongo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko abapolisi batatu batawe muri yombi kubera guhutaza umwana wari mu myigaragambyo. Yavuze ko abapolisi 27 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Ministeri w’uburenganzira bwa muntu muri Kongo Albert-Fabrice Puela, mu itangazo yasohoye ku munsi w’ejo yamaganye iyo myitwarire asaba ko habaho iperereza ku bagize inzego z’umutekano bahutaje abigaragambya barimo n’umwana.

Hataganijwe amatora y’umukuru w’igihugu muri Kongo taliki ya 20 ukwezi kwa 12 uyu mwaka. Byitezwe ko Perezida Tshisekedi aziyamamariza manda ya kabiri. Ariko hatangiye gututumba icyuka kibi mu banyapolitike, abatavuga rumwe n’ubutegetsi babushinja inenge muri gahunda yo gutanga amakarita y’itora.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *