AMAKURU

Sudani: ikomeje guhura n’intambara ikomeye

Sudani: ikomeje guhura n’intambara ikomeye
  • PublishedMay 22, 2023

Sudani: Impande Zishyamiranye Ziratang Agahenge kuri Uyu MugorobaIbisasu byaturikiye mu murwa mukuru wa Sudani, Ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru wa Sudani

Igisirikare cya Sudani cyarashishije indege z’intambara mu murwa mukuru Khartoum gishaka kwirukana ingabo z’umutwe wigometse kuri leta.

Abaturage babibonye baravuga ko byabaye mbere y’amasaha make ngo igihe cy’iminsi irindwi impande zombi zumvikanyeho cyo guhagarika intambara gitangire.

Ababibonye baravuga ko ingabo za leta zagabye ibitero by’indege z’intambara kuva ejo ku cyumweru zigamije kurasa imodoka z’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) bafite ibirindiro mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru. Abaturage bavuze ko indege z’intambara zarashe ibyo bisasu mu mijyi ya Khartoum, Omdurman na Bahri.

Ingabo za leta zirarwana no gukura ingabo za RSF mu birindiro byazo biri mu mujyi rwagati aho zigaruriye inzu z’abasivili zizihindura indiri. RSF ikomoka ku mutwe w’abarwanyi batinywa kandi bazi kurwanira ku butaka mu gihe ingabo za leta zizwiho ubushobozi mu gukoresha indege z’intambara

Gusa impande zombi zatangaje ko ziri butange agahenge guhera saa tatu n’igice za nijoro n’ubwo hari igihe zibirengaho zigakomeza kurwana

Iri hagarikwa ry’imirwano riragenzurwa n’umutwe ugizwe n’ingabo z’impande zombi n’intumwa zaturutse muri Arabiya Sawudite na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibihugu byafashije mu kubahuza mu masezerano yabereye mu mujyi wa Jeddah.

Uku kumvikana byatumye hatangira kuba icyizere ko haboneka agahenge k’igihe kirekire muri iyi ntambara imaze gukura mu byabo abarenga miliyoni imwe. Abagera ku 250,000 muri bo bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani. Inkuru dukesha voa

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *