AMAKURU

DRC: Ikirunga Cya Nyamulagira Cyagaragaje Ibimenyetso Byo Kuruka.

DRC: Ikirunga Cya Nyamulagira Cyagaragaje Ibimenyetso Byo Kuruka.
  • PublishedMay 20, 2023

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga, Observatoire Volcanologigue de Goma (OVG), cyemeje ko Ikirunga cya Nyamulagira cyagaragaje ibimenyetso byo kuruka kuri uyu wa Gatanu, gusa gihumuriza abaturage ko badakwiriye gukuka umutima.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abatuye mu Mujyi wa Goma bari bagize ubwoba nyuma yo kubona ikirunga cya Nyamulagira cyaka umutuku, nka kimwe mu bimenyetso by’uko kiri cyangwa kigiye kuruka.

Ni nyuma y’umunsi umwe ikigo OVG gitangaje ko hari amahindure yagaragaye mu Murwa w’Ikirunga cya Nyamulagira, ashobora gusohoka hanze isaha n’isaha.

Itangazo rishya icyo kigo cyashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko hari amahindure amaze igihe azamuka mu murwa w’Ikirunga cya Nyamulagira, gusa bagaragaza ko aramutse asohotse nta ngaruka yagira ku baturage kuko inzira azerekezamo ari igana muri Pariki ya Virunga aho kuba mu bice bya Goma n’ahandi hatuwe n’abaturage.

Bagize bati “Turasaba abaturage ba Goma gutuza bagasubira mu mirimo yabo batekanye”.

Icyakora bagiriwe inama yo kubanza kuronga neza ibyo guteka nk’imboga mu gihe bagiye kubitunganya no kwitondera kunywa amazi yo mu bigega.

OVG yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi iby’ikirunga cya Nyamulagira, ku buryo amakuru yose mashya abaturage baza kuyamenyeshwa.

Nyamulagira iheruka kuruka mu buryo bukomeye mu 2011. Iki kirunga kiri rwagati muri pariki ya Virunga, icumbikiye inyamaswa nk’ingagi zo mu misozi.

 

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *