AMAKURU

nyanza:Ibiryo byabanyeshuri byibwe naba yobozi babo

nyanza:Ibiryo byabanyeshuri byibwe naba yobozi babo
  • PublishedMay 18, 2023

Directeur yarababajije bavuga ko ibiryo batwaye ari ibyabo atari iby’ishuri

Abakozi babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.

yatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero n’amabaruwa abiri yashyizweho umukono n’abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri inyandiko agira iti“Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n’umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo “Stock” akuramo imifuka ine y’umuceri n’ijerekani ebyiri z’amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo,

maze uwo mutetsi nawe atwara ibintu mu mufuka bitabashije kumenyekana, umuzamu w’ishuri icyarimwe n’umubyeyi uturiye ishuri barabikurikiranye babona ibyo biryo bigenda”

Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati”Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w’ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y’abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri yashyizweho n’umukuru w’igihugu.”

Ibikubiye muri iriya raporo UMUSEKE wabajije abayivugwamo banakiri mu nshingano zabo.

Madamu Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w’ishuri yagize ati “Ibyo bintu ntacyo mbiziho, byabazwa umuyobozi w’ishuri.”

Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yagize ati “Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe.”

Iki kibazo si gishya ku muyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwesero Janvier Habineza yagize ati “Amakuru narayamenye mvuye muri ‘weekend’ nje mu kazi mbibwiwe n’uhagarariye ababyeyi maze nanjye mbaza abavugwa bambwira ko ibyasohotse ari ibyabo bari bazanye atari iby’ishuri.”

Uretse Umuyobozi wa Gs Rwesero kandi n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme si ibishya kuri we, nk’urwego rukuriye bariya bose hari ibyo yabwiye UMUSEKE.

Ati“Ikibazo naracyumvise turi kugikurikirana kugirango tumenye ukuri kwabyo, twabasabye kwisobanura nibiba ngombwa turabikurikirana mu rwego rw’ubuyobozi.”

Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, muri iri shuri hakunze kumvikana abanyeshuri birukanwa bazira ko batatanze amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri rya saa sita, amakuru aturuka kuri bariya bayobozi nuko bahawe amabaruwa n’akarere abasaba gutanga ibisobanuro kubyo bakekwaho.inkuru dukesha umuseke

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *