AMAKURU

Rwanda: Irushanwa Ry’ibigeragezo Nk’ibya Gisirikare Rigiye Kongera Kubera Mu Rwanda.

Rwanda: Irushanwa Ry’ibigeragezo Nk’ibya Gisirikare Rigiye Kongera Kubera Mu Rwanda.
  • PublishedMay 18, 2023

Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ridasanzwe ryo guhatana mu myitozo isaba ingufu, gukoresha ubwonko cyane, kwihangana no kunyura mu mitego ikomeye byose bigamije kwishimisha no kuruhura umubiri.

Ni irushanwa ryitabirwa n’abantu mu matsinda, bahatana banyura mu bigeragezo n’imyitozo ikomatanya ishushe nk’iy’abakomando,ritsinda umugabo rigasiba undi.

Mu byo bacamo harimo nko kurira inkuta zikozwe n’amapine ashaje y’imodoka, kwirukanka mu byondo, kunyura mu bitembo bicamo amazi, kugenza inda munsi y’insinga z’amashanyarazi, gusimbuka mu muriro n’ibindi.

Iri rushanwa rishyushe nk’irya gisirikare, risanzwe ryitabirwa n’icyiciro cy’abakuze guhera ku myaka 16 kuzamura kandi bafite ingufu, i Kigali hashyizemo icyiciro cy’abana na bo bazakora ibijya gusa n’iby’abakuze ariko ku kigero cyabo.

‘The Warrior Race’, ntirisanzwe rimenyerewe cyane mu Rwanda gusa ryahabereye bwa mbere ku itariki ya 19 Werurwe 2016. Ubuyobozi bwa Waka Fitness itegura iri rushanwa butangaza ko mu mwaka ushize ryitabiriwe n’abahatana bagera kuri magana atatu n’abafana barenga magana ane bari baje kureba uburyo abantu baca mu bigeragezo.

Alexia Uwera Mupende ushinzwe iyamamazabikorwa muri Waka Fitness yabwiye IGIHE ko iri rushanwa rizabera i Kigali mu Karere ka Kicukiro ahitwa Masaka Farms ku itariki ya 13 Gicurasi 2017.

By’umwihariko muri uyu mwaka ngo biteze kwakira abazahatana baturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’umubare w’ubwitabire ngo uziyongera.

Yagize ati “Muri uyu mwaka harimo impinduka nziza nyinshi, icya mbere ni uko hari abantu bo mu bindi bihugu by’umwihariko Afurika y’Uburasirazuba badusabye ko bazazamo, twakoranye na RwandAir kugira ngo bazagabanyirizwe ibiciro by’ingendo. Ikindi ni uko twashyizemo n’icyiciro cy’abana bato, mu gihe abantu bakuru bazaba barushanwa n’abana na bo bazaba bafite uko barimo gukurikiranwa kandi twizeye ko bizagenda neza.”

Mupende Alexia yavuze ko Waka Fitness yiteze kwakira abantu babarirwa mu gihumbi mu gihe umwaka ushize bari babonye abagera kuri magana arindwi[ubariyemo n’abahatanye].

Mu mwaka ushize hahembwe abantu 15 ba mbere mu matsinda, hari abatsindiye amatike y’indege yo kujya gutemberera i Dubai na Afurika y’Epfo, hari n’abahawe telefone zigezweho n’ibindi bihembo bitandukanye. Kuri iyi nshuro ngo ibihembo biziyongera gusa ntibiratangazwa.

Uko byari byifashe umwaka ushize mu mafoto…

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *