Prezida Paul Kagame yasuye Abasenyewe n’ibiza byatewe n’invura
Kumusi wejo hashize (kuwa gatanu) Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda aho yasuye abaturage bashegeshwe n’ibiza by’imvura yateje imyuzure mu cyumweru gishize.
Ni uruzinduko rwaranzwe no gusura abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza muri site eshatu zitandukanye batujwemo mu karere ka Rubavu. Muri dutandatu twibasiwe, aka ni ko kapfushije abantu benshi, ibintu n’imitungo by’abaturage birasenyuka, ibindi birangirika.
Perezida Kagame wari uherekejwe n’abayobozi batandukanye, yanasuye inganda, imihanda n’amashuri byinci byangijwe n’ibiza.inkuru dukesha voa