Huye: RIB yataye muri yombi Uwamariya Jacqueline wahoze ayobora Umurenge waguyemo abantu mu Kirombe
Mu gihe hagikomeje igikorwa cyo gushakisha inzira yo kubona abagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye giherereye mu kagari ka Gahana,Umurenge wa Kinazi wo mu karere ka Huye, Urwego rw’ubungenzacyaha RIB rwataye muri yombi abayobozi barimo uwahoze Ari umuyobozi w’umurenge wa Kinazi iki Kirombe giherereyemo, Gitifu Uwamaliya Jacqueline hamwe na Nkurunziza Gilbert nawe uyobora aka kagari ka Gahana. Kuri ubu Uwamaliya Jacqueline watawe muri yombi na RIB yayoboraga Umurenge wa Maraba nabwo uri mu murenge igizwe Akarere ka Huye gusa yawugiyemo aturutse mu murenge wa Kinazi uherereyemo ikirombe cyagwiriye abantu.
Ibikorwa byo gushakisha abaguiye mu kirombe birakomeje
Kuwa 4 tariki ya 20 Mata 2023 nibwo RBA yamenye amakuru ko mu kagari ka Gahana, mu murenge wa Kinazi wo mu karere Ka Huye Hari ikirombe cyagwiriye abaturage batandatu barimo n’abanyeshuri batatu bigaga ku kigo cy’amashuri cya GS Kinazi giherereye muri uyu murenge. Iki gihe nibwo ubutabazi bwo gushakisha aba bantu bwatangiye kugeza na nubu bataraboneka gusa Ibikorwa by’ubutabazi byo biracyakomeje i Kinazi.
Muri aka gace k’akarere ka Huye mu majyepfo y’u Rwanda, nta mabuye y’agaciro azwi ahacukurwa.
Ikigo gishinzwe ubucukuzi mu gihugu giherutse gutangaza ko Nyiri iki Kirombe cyaguyemo abantu atazwi, kuwa gatanu w’icyumweru gishize cyasohoye itangazo rivuga ko iki kirombe kitemewe n’amategeko, ko kiri ahantu hatemewe, ndetse n’ abagikoresha batazwi, kandi ko iperereza ririmo gukorwa ngo ababifitemo uruhare babibazwe.
Mu bayobozi bakomeye bamaze kugera ahabereye iyi mpanuka mu murenge wa Kinazi harimo na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Gasana Alfred
.