Kenya: Bamwibye imbunda ari ku burinzi
Mu gihugu cya Kenya,umucungageraza yakubiswe n’abantu bataramenyekana ubwo yari kwa muganga arinze umugororwa wari uharwariye abo bagizi ba nabi bamwiba imbunda yari afite yo mu bwoko bwa G3
Ibi byabaye tariki ya 18 Mata 2023 ku bitaro biherereye mu ntara ya Trans Nzoi
Amakuru avuga ko uwo mucunga gereza yari yagiye kurinda umugororwa wari urwariye muri ibyo bitaro, hanyuma ngo aza kumva ananiwe guhagarara ahita asohoka hanze ajya kwicara.
Nyuma ngo haje itsinda ry’abantu batandatu bahita bamufata batangira kumukubita kuburyo yakomeretse bahita bamutwara n’imbunda yo mu bwoko bwa G3 yari afite.
Umuyobozi ushinzwe urwego rw’iperereza imbere mu gihugu ku byaha by’ubugome Bwana Francis Kihara, yabwiye itangazamakuru ko hagiye gukorwa iperereza bakareba uburyo uwo mucungagereza yibwe imbunda mugihe atari wenyine kuri ibyo bitaro kuko yarikumwe n’abandi bacungagereza batatu.