Tanzania: Igisibo giteganijwe ku munsi w’ejo nyuma y’uko ukwezi kwabuze burundu
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, mu gihe Islam yasoje igisibo cy’amasengesho iba imazemo iminsi mirongo itatu, umuyobozi mukuru wa Islam muri Tanzania Sheikh Abubakar Zubeir, yemeje ko batawizihiza uyu munsi ngo bitewe n’impamvu y’uko ukwezi kutaraboneka ashyiraho ko umunsi wa Eid el-Fitr uzaba ejo ku wa gatandatu tariki ya 22 Mata 2023.
Sheikh Abubakar Zubeir yavuze ko nyuma yo gusuzuma bagasanga ukwezi kutaraboneka byatumye ari byo byatumye Tanzania, Kenya n’ibirwa bya Zanzibar bazakomeza gusiba kugeza kuwa gatandatu tariki 22 Mata 2023.
Sheikh Abubakar yamenyesheje aba islam bose ko umunsi wo gusoza igisibo uzabera ku musigiti wa Mohamed VI Bakwata muri Kinondoni.
kuri uyu munsi hazanitabirwamo Perezida wa Tanzania Mama Samia Hassan Suluhu, uzaza kwifatanya na bagenzi be muri iryo sengesho rizatangira ku isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.
Uretse Tanzania na Kenya hamwe n’indi ibirwa bya Zanzibar, u Rwanda na Uganda byo ejo byari byamaze kwemeza ko ntagisibya ku munsi uyu munsi ari ikiruhuko rusange mu rwego rwo gusoza igisibo gitagatifu ku ba Islam.