AMAKURU

Nigeria: Umubyeyi yateye isengesho ku Mana asabira umwana we w’uruhinja kuzavamo umujura ukomeye

Nigeria: Umubyeyi yateye isengesho ku Mana asabira umwana we w’uruhinja kuzavamo umujura ukomeye
  • PublishedApril 20, 2023

Muri Nigeria, mugore yatunguye abantu ubwo yasengeraga uruhinja ku umunsi  wo kurwita izina, akarusabira gukura vuba rukaziba amafaranga ya leta.

Ibi byabaye mu muhango wo kwita umwana izina, aho uwo mugore utatangajwe amazina ye  yatunguye abantu ubwo yafataga ikalamu akayipfumbatisha urwo ruhunja agatangira kurusengera arwaturiraho amagambo asaba Imana ngo akure vuba hanyuma iriya kalamu azayikoreshe mu kwiba amafaranga ya leta.

Uyu mugore yagize Ati” ngushyize iyi kalamu mu biganza byawe mugihe uzaba uri Guverineri  cyangwa Umusenateri uzabe umwe mu bazakoresha iyi kalamu mu kwiba amafaranga ya leta ya Nigeria”.

Bamwe mu babonye video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga basabiye uwo mugore gutabwa muri yombi kuko ngo ibyo yakoze ari amahano adakwiriye kwihanganirwa.

Src: Mynigeria

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *