Huye: Abatujwe mu mudugudu “Urunana” barokotse Jenocide yakorewe abatutsi barasaba ko basanirwa amazu batuyemo
Mu mudugudu wa Mukoni, akagari ka Cyarwa, mu murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye hari abaturage bubakiwe mu mudugudu wiswe “Urunana” wibumbiyemo abaturage by’umwihariko barotse Jenocide yakorewe abatutsi Mata 1994 basaba ko amazu yabo yasanwa akongerwaho n’isakaro kuko yamaze kwangirika bafite ubwoba ko yanabagwaho.
Umukecuru Kanyange Aphonsine umwe mu batuye muri uyu mudugudu avuga ko amaze umwaka urenga arwaye aba mu nzu wenyine kandi n’inzu abayemo ihora iva cyane yenda no kumugwaho. Mu ijwi ryoroheje yagize ati” Sinishoboreye dore nafashwe natije mum kaguru, inzu mbamo irava cyane amabati yabaye amashara ni ubushangi, icyo nsaba ni uko bansanira bakanamfungurira bo kagira Imana”
ku rundi ruhande hari abaturage bashimira ubuyobozi bw’aka karere ka Huye bwabafashije kubona aho kuba kuko ubu baba bakiri kuba mu bukode baca inshuro cyangwa batanafite aho kuba.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage KANKESHA Annonciatha yizeza abaturage ko mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha ya 2023-2024 ko ibibazo byose bijyanye n’amacumbi y’abatishoboye bizaba byarangiye ku bufatanye bw’akarere na minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu MINUBUMWE.
Yagize ati”Iyi gahunda yatangiye gukorwa buhorobuhore duhereye i Simbi, nubwo byatangiye gukorwa ariko harimo harigwa uburyo hakorwa byinshin kurushaho nguhaye nk’urugero ubu dufite imiryango 56 irimo y’ubakirwa nk’uko twatangiriye ku mazu y’ubatswe ku mazu ari ruguru y’umudugudu urunana ni amazu yiswe two in one, ariko ku bufatanye n’akarere na MINUBUMWE, mu ngengo y’Imari y’umwaka utaha iyi gahunda yose izaba yarangiy”
Aba baturage muri rusange bagaragaza ko ibibazo amazu batuyemo afite ari inzu zidafite sima inyuma n’imbere, izifite amabati yatobotse, izasenyutse ndetse n’izindi zenda kubagwira. Bafite impungenge z’ubuzima.
2 Comments
Muri gahunda nziza ariko mukosore imyandikire hari ahantu mwagiye mwanduka nabi
Urugero:yarangiy;yarangiye
Mum kaguru:mukaguru
Thax