AMAKURU

biravugwa ko Ingabire Victoire ashobora gusubira muri Gereza

biravugwa ko Ingabire Victoire ashobora gusubira muri Gereza
  • PublishedNovember 20, 2024

Hari umurongo uba ukwiriye kutarengwa”, ni amagambo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ubwo yari mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri. Yakomeje avuga ko hari abahawe imbabazi, bagahendahendwa ariko bikarangira basubiriye.

Ati “N’abo twababariye twavanye aho bari bafungiwe ibyaha […] ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera akaba muzima […] we agasubira… ndetse akogezwa n’abantu bo hanze ko arwanira demokarasi. Buriya nabo, turaza kongera uruviri, kandi iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe arumva. Ubu ni inama njya. Ushaka arayumva.”

Ntabwo yigeze avuga Ingabire mu izina, ariko usesenguye ugasanisha ibyavugwaga n’ibiriho, byumvikana neza ko ari Ingabire yakomojeho.

Mu minsi ishize, Kaminuza yitwa James Cook yo muri Australia yatumiye Ingabire mu bagomba gutanga ikiganiro ku biga mu ishami ry’amategeko kivuga ku ngingo zijyanye n’amategeko, cyari cyahawe umutwe ugira uti “Amavugurura y’ubutabera na Politiki mu Rwanda”. Uyu mugore w’imyaka 56 yari yiswe “uharanira demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda”.

Upfobya Jenoside yahindutse ate uharanira uburenganzira bwa muntu?

Iyi kaminuza ijya gutumira Ingabire Victoire, ikamwita uharanira uburenganzira bwa muntu, yayobeje abanyeshuri bayo bakurikiye, bikwira ko koko uko bamubwiwe ari uko ari.

Ni mu gihe ahubwo Ingabire, yabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Igitangaje ni uburyo abahanga mu mategeko bananiwe gukora ubushakashatsi bworoshye ngo babone ko ahashize he handuye, ko yageze i Kigali mu 2010 ku Rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi agasaba ko yerekwa urw’Abahutu, amagambo yo gupfobya byeruye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye imbabazi ubwo yari muri Gereza, asohotse avuga ko ntazo yigeze asaba mu gihe hari amabaruwa y’ibyo yivugiye. Ibyo birangiye, yatangiye kuzura ibikorwa bye bya politiki binyuze mu ishyaka ritemewe rikorana n’imitwe yitwaje y’iterabwoba, FDU-Inkingi.

Aho kuba uharanira uburenganzira bwa muntu nk’uko James Cook University yabivuze, ni Ingabire agendera ku moko, cyane ko yigeze no gushaka abayoboke bajya mu ishyaka rye ariko agategeka ko bagomba kuba ari Abahutu gusa.

Bayobeje abantu nkana bamugira igitangaza mu gihe mu 2019, abagabye igitero i Musanze bakica inzirakarengane 14, barimo abakorana n’ishyaka rye. Icyibazwa ni uburyo uharanira uburenganzira bwa muntu ashobora ikiraro cy’abagizi ba nabi.

Kuva yafungurwa, Ingabire yakoresheje itangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango mpuzamahanga mu guharabika u Rwanda, agaragaza ko ubutabera bwarwo n’urubuga bya politiki ari baringa. Ibyo byose yabikoze mu kugaragaza ko ari ntangarugero, akwiriye gutegwa amatwi, agashyigikirwa mu mugambi we wa politiki.

Uwo Ingabire si uwa none: Yakumiriye “Abatutsi”

Imvugo nk’izi no gutesha agaciro imbabazi yahawe si bishya kuri Ingabire, ahubwo umunsi ku wundi bigenda bifata indi ntera.

Agifungurwa yavuze nta cyaha yakoze cyari kumufungisha, ko nta mbabazi z’ibyaha yasabye ko icyo yakoze ari ugusaba ko Umukuru w’Igihugu amufungura kuko nta mpamvu yari ihari yo kumugumisha muri gereza.

Ati “Ntacyo nari kuba mfungiye”, ahubwo ko Perezida Kagame “nk’umuntu yabonye nta mpamvu ihari” yatuma akomeza gufungwa.

Izi mvugo zafashwe na benshi nko kuba indashima no kwishongora cyane ko urukiko rwari rwamuhamije ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ni ibyaha byari bishingiye ku bimenyetso yananiwe kwisobanuraho ubwo yari ku Kacyiru mu Rukiko rw’Ikirenga.

Yahise akomeza ibikorwa bye bya Politiki abinyujije mu ishyaka ritemewe yashinze yise FDU Inkingi ryubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyane ko ryarimo benshi bayigizemo uruhare babarizwa mu mutwe wa FDLR.

Iyo ngengabitekerezo yakomeje kumukurikirana kuko tariki 11 Gicurasi 2019 yafatiwe mu nama yo gushakisha abayoboke no kubashishikariza kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Nubwo iyi nama yabereye mu Karere ka Kirehe yari yitiriwe amahugurwa, umwe mu bayitabiriye waje no gutanga amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo ko nta mututsi ashaka.

Abo yashakaga cyane, ngo bari “urubyiruko rw’Abahutu” rutagira akazi. Abatanze amakuru bavuze ko yasabaga umwirondoro wa buri munyamuryango mushya bandika.

Abonye ko ibikorwa bye bitangiye kujya ku karubanda, yahisemo kujijisha, ahindura izina rya FDU-Inkingi maze mu Ugushyingo 2019 ayita DALFA Umurinzi. Byari nka bimwe bavuga ngo icupa ni rishya ariko umuvinyo ni wa wundi.

Ku wa 4 Ugushyingo 2019, mu Kinigi hagabwe ibitero byahitanye inzirakarengane 14 bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’imitwe yibumbiye muri P5 yari irimo na FDU Inkingi. Icyo gihe, Ingabire yari akiri Umuyobozi wa FDU-Inkingi.

Yunze ijwi n’abasebya u Rwanda

Mu kiganiro yatanze ku muyoboro umwe wa YouTube mu Ukwakira, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kitagendera ku mategeko kandi ko ngo aribyo byatume u Bwongereza butohereza abimukira mu gihugu.

Ubwo Perezida Kagame yatangiraga ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Kanama 2022 ari i Musanze, abaturage bavuze ko uzashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, atazihanganirwa, bakoresha imvugo igira iti “Tuzabavuna”. Perezida Kagame yashimangiye ko ibyo bavuga aribyo.

We yagiye ku ruhande rw’abadashishikajwe n’umutekano w’igihugu, avuga ko iyo mvugo ari iya ba “gashozantambara”.

Ingabire akunze kumvikana ashinja leta uruhare mu mpfu z’abantu bo mu ishyaka rye, urugero rumwe ni urwa Twagirimana Boniface avuga ko yishwe mu 2018. Ni mu gihe nta gihamya na kimwe cy’ibyo avuga agaragaraza, ariko leta yo yavuze Twagirimana Boniface yatorotse Gereza ya Nyanza iri Mpanga ari kumwe n’undi mugororwa mugenzi we.

Ubwo yatorokaga, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, rwabishyizeho umucyo, ariko Ingabire we avuga ko uwo muyoboke we yishwe, ntiyagaragaza ibimenyetso bijyanye n’ibyo avuga.

Yeteye icyuhagiro FDLR na Wazalendo

Hashize imyaka myinshi Ingabire adatana n’ibikorwa bivuga ibigwi FDLR n’abambari bayo. Kuri iyi nshuro, yumvikanye ashima umutwe wa Wazalendo, ubarizwamo abarwanyi b’imitwe itandukanye yitwaje intwaro muri Congo.

‘Wazalendo’ ni ijambo ry’Igiswahili risobanura ‘Abakunda igihugu’. Ni Ihuriro ry’Imitwe yitwaje Intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Ryatangiye kuvugwa cyane mu ntambara Ingabo za Congo yashoje ku mutwe wa M23 aho aba barwanyi aribo bashyirwa imbere ku rugamba.

Usibye kuba abarwanyi bo muri uyu mutwe barimo abo muri FDLR, barimo abahoze barinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro n’abandi bava impande zose.

Mu mikorere yayo bitewe n’uko buri mutwe uba ufite umuyobozi wayo, iri huriro nta muyobozi uzwi rigira ndetse n’abashobora kubyiyitirira baba bashaka inyungu z’amafaranga cyangwa ubudahangarwa bakura mu gukorana na FARDC.

Bamaze iminsi bakora ibikorwa by’ubunyamaswa mu Burasirazuba bwa Congo, bica abaturage b’inzirakarengane, abandi bakabakorera ibya mfura mbi.

Ingabire Victoire aherutse kuvuga ko ibikorwa bya Wazalendo ari nta makemwa kandi ko abishyigikiye. Mu magambo ye yagize ati “Ntewe ishema n’ibikorwa bya Wazalendo, nakurikiye ikiganiro cya Perezida wanyu, ubwo yabavugagaho. Muri make ni abaturage bahagurutse kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo, barengere imitungo yabo, kugira ngo badakomeza guhura n’ibibazo.”

Abazi imigambi ye bakunze kumutamaza

Ingabire yayoboye RDR mu 1998 yahindutse ijwi ry’abo avuga ubu ko ari “abasigaye mu ngabo zatsinzwe n’inyeshyamba zagize uruhare muri Jenoside” babaye mu mitwe itandukanye yitwaje intwaro nka ALIR, FDLR, FLN n’indi.

Mu bihe bitandukanye, yakunze gutagatifuza umwe muri iyi mitwe, avuga ko “FDLR yashinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda muri RDC nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda muri Jenoside, biyemeje kurwana intambara nk’uburyo bwari kubafasha kongera gufata ubutegetsi.”

Kuva mu 2010 ubwo Ingabire yatabwaga muri yombi, hakunze kuvugwa uburyo yakoranye inshuro nyinshi n’imitwe igamije guhungabanya u Rwanda, uhereye kuri FDLR n’indi.

Ku wa 21 Mata 2010, Uwari Umushinjacyaha mu rubanza rwe, Richard Muhumuza, yabwiye Urukiko rwa Gasabo ko Ingabire yakoranye na FDLR, asaba bamwe mu bayigize kwitandukanya n’abandi, bagashinga umutwe FDU CDF, bafite muri gahunda guteza umutekano muke mu Rwanda.

Icyo gihe yashinjwaga na Lt Col Nditurende Tharcisse wasobanuye ko bagiranye imishyikirano, Ingabire amusaba kwitandukanya na FDLR bagashinga umutwe w’abasirikare wa FDU-Inkingi, ndetse ko yanamwoherereje itike kuri Western Union, bahurira i Kinshasa mu 2008 na Brazzaville babiganiraho. Mu biganiro byabo, ngo bategura ibikorwa by’iterabwoba n’intambara mu Rwanda.

Ingabire wo mu 2010 ubwo yageraga mu Rwanda atabwa muri yombi, ntaho atandukaniye n’uwo mu 2024, kuko yakomeje umurongo we. Ikibabaje ni uburyo ibihugu bimwe na bimwe byamuryamyeho, bikica amatwi ntibishake kubona uburyo ibikorwa bye bibangamiye umutekano w’u Rwanda, ku buryo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturarwanda.INKURU DUKESAHA IGIHE

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *