IMIKINO

Basketball: Ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC

Basketball: Ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC
  • PublishedOctober 5, 2024

Ku wa Gatanu taliki ya 4 Ukwakira, nibwo hatangiye imikino ya nyuma ya kamarampaka (Playoffs-final), hagati y’ikipe ya APR Women Basketball Club ndetse na REG Women Basketball Club, aho ikipe ya REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 68 kuri 67.

Assouma Uwizeye ahanganye na Philoxy Destiney wa REG WBBC

Assouma Uwizeye ahanganye na Philoxy Destiney wa REG WBBC

Ni imikino ya nyuma ya kamarampaka aho aya makipe yombi agomba gutanguranwa imikino 7 (Best of seven series), aho uzabasha kurusha undi azahita yegukana igikombe cya shampiyona bidasubirwaho.

Ni umukino utari woroshye kuko wanarangiye harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe hagati y’impande zombi kuko umukino warangiye ari amanota 68 ya REG WBBC kuri 67 ya APR WBBC.

Mu gace ka mbere kegukanywe n’ikipe ya APR WBBC ku manota 22 kuri 15 ya REG WBB, hari hatangiye kwibazwa niba koko ikipe ya APR igiye gusubira REG nyuma yo kuyitsindira ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup uyu mwaka.

Umutoza wa APR Mushumba charles agira inama abakinnyi be

Umutoza wa APR Mushumba charles agira inama abakinnyi be

Mu gace ka kabiri, ikipe ya REG WBBC yasubije vuba kuko yaje kukegukana ku manota 25 kuri 8 yonyine ya APR WBBC, aha bivuze ko REG yari yamaze gukuramo ikinyuranyo ari yashyizwemo na APR ndetse ihita itangira kuyobora umukino.

Agace ka gatatu, ikipe ya APR WBBC yaje ku kegukana ku manota 16 kuri 13 ya REG gusa hari hakirimo ikinyuranyo gito REG yari yashyizemo.

Agace ka kane ari nako ka nyuma kari gakomeye ku mpande zombi gusa APR WBBC yaje kongera ku kegegukana ku manota 21 kuri 15 ya REG WBBC gusa kuko REG yari yashyizemo ikinyuranyo kinini, byaje kurangira ikipe ya REG WBBC yegukanye umukino harimo ikinyuranyo cy’inota 1 gusa.

Umunya Esipanye Julian Martinez utoza REG WBBC

Umunya Esipanye Julian Martinez utoza REG WBBC

Muri uyu mukino, umukinnyi Umugwaneza Charlotte w’ikipe ya APR WBBC, niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze 17 akurikirwa na Reynold Victoria wa REG WBBC, watsinze amanota 16.

Mu mukino ubanza wo guhatanira umwanya wa gatatu hagati y’ikipe ya GS Marie Reine na Kepler, warangiye ikipe ya Kepler itsinze GS Marie Reine amanota 82 kuri 68.

Umukino wa kabiri uteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 6 ukwakira muri Petit Stade.

Minisitiri wa siporo Nyirishema Richard yarebye uyu mukino

Minisitiri wa siporo Nyirishema Richard yarebye uyu mukino
Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *