AMAKURU

HUYE: Abarozi bakubiswe nk’izakabwana

HUYE: Abarozi bakubiswe nk’izakabwana
  • PublishedSeptember 28, 2024

Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024 umugabo n’umugore we batuye aho bakunze kwita i Sahera mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bakubiswe n’abaturanyi bashakaga kubica, babaziza amarozi, batabarwa n’inzego z’umutekano.

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, abakubiswe hafi yo kwicwa ni Alphonse Bimenyimana ufite imyaka 67 n’umugore we, Annociata Nyirahabimana w’imyaka 66.

Bazizwaga gukekwaho kuroga umwalimukazi witwaga Marie Josée Yankulije bari baturanye, witabye Imana by’amarabira, mu masaa mbiri z’ijoro ku itariki ya 26 Nzeri 2024.

Mu butumwa yohereje kuri Telefone, SP Habiyaremye yagize ati “Umugore witwa Yankurije Marie Josée w’imyaka 38 wari umwarimu ku ishuri ribanza ryitwa Ingenzi, ubwo yari ageze mu rugo avuye ku kazi yafashwe n’uburwayi ajyanwa ku bitaro bya CHUB, agezeyo ahita yitaba Imana. Abo mu muryango bakeka ko yazize uburozi.”

Ku mugoroba w’itariki 27 Nzeri 24, mu ma saa kumi n’imwe, abaturanyi bateye mu rugo rwa bariya bakekwaho kuroga nyakwigendera, barabakubita barabakomeretsa bikomeye ndetse banabicira ihene ebyiri.

Polisi yatabaye ihosha ako kavuyo irokora abashoboraga kwicwa ndetse n’abandi bashoboraga gukomerekeramo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yasoje ubutumwa agira ati “Hafashwe umwe mu bakekwa guteza ako kavuyo mu gihe hagishakishwa abandi bagize uruhare muri ako kavuyo. Iperereza rirakomeje.”

Amarozi yagaragariye mu nzoka

Abatuye muri kariya gace babashije kuvugana na Kigali Today, bavuze ko mwalimukazi Yankulije yinjiye mu rugo akikanga inzoka yari mu muryango, akayirenga, yagera mu nzu agahita aremba, bamujyana kwa muganga agahita yitaba Imana.

Bamwe bavuga ko ya nzoka abantu bagerageje kuyica ntipfe, bugacya ikirirwa aho, umupfumu ngo wahaje bwakeye ni we wayishe ayitwitse, anavuga ko Yankulije yayitererejwe n’abaturanyi be ari bo Bimenyimana n’umugore we Nyirahabimana.

Abaturanyi barimo na bene wabo na nyakwigendera ni bwo bagiye mu rugo rw’abo bitaga abarozi bamena ibirahure by’inzu na bo barabakubita.

Hari n’abavuga ko bitari ubwa mbere uriya musaza n’uriya mukecuru bakekwaho kuroga abo mu rugo kwa Yankulije, kuko ngo hari n’umwana mutoya wabo wapfuye n’ubundi hagakekwa ko yishwe n’uriya musaza n’umukecuru we.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *