URUKUNDO

Amagambo meza 10 Y’urukundo 

Amagambo meza 10 Y’urukundo 
  • PublishedOctober 25, 2024

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kubwira amagambo meza umukunzi wawe agiye kuryama ari ingirakamaro, arara atekereza amagambo meza wamubwiye, akamufasha kudatekereza cyane mubyo aba yiriwemo mu buzima busanzwe bwo gushakisha ,akaruhuka neza kugira ngo mu gitondo abyuke ameze neza

Aya magambo meza 10 y’urukundo nuyabwira umukunzi wawe agiye kuryama cyangwa muryamye mwembi azasinzira neza .

1. Nta wundi muntu nifuza kuba ndikumwe nawe atari wowe, Ndifuzako wagumana nanjye ukangundira kugeza nsinziriye iri joro.

2.Muri ubu butumwa, nguhaye urukundo rwanjye rwose, ndifuza kuba naguhobera ngusomagura iyi saha.

3.Ndifuza ko twarangiza igicuku tuganira tudateze kurambirana,uri ibyishimo byo kunganiriza.

4.Nicishije bugufi ngo nereke umwiza wanjye kuri iyi si ko mukunda cyane kandi mwifuriza kunyurwa niri joro.

5.Kimwe mubigize ibihe nkunda buri munsi ni igihe nganira nawe ngana igitanda, uranshimisha.

6.Nanga urunuka iyo uri kure yanjye, mpora mbara iminsi ntegereje kongera kukubona gusa menya ko ngukunda, ijoro ryiza.

7.Ndabizi ko uru ari urugendo rushya kuri twe, gusa tuzishima kuko ejo hazaza hatubikiye ibyiza, ni wowe uzamura amarangamutima yanjye.

8.Ndyamye ntegereje gusinzira gusa icyantwaye ibitekerezo ni uburyo nakugundira nkubonye.

9.Inzozi niyo mahirwe nsigaranye yo kubasha kukubona,ni yo mpamvu,shenge nkunda kuryama buri joro,nishimiye kongera kukubona.

10.Ndifuza ko wamenya ko ari wowe, wenyine undi mubwenge mbere y’uko ndyama Ndifuzako nakomeza kukubona na nyuma y’uko mbyutse. Ndagukunda

Niba ufite umukunzi ntaryame utamubwiye amwe muri ayo magambo meza y’urukundo.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *