urwanda rurimo kwitwara neza mu irushanwa
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutse imyanya ine iva ku mwanya wa 130 ijya ku mwanya wa 126 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024.
Ikipe y’u Rwanda yari ku mwanya wa 130 ku rutonde rwaherukaga gusohoka muri Nzeri 2024.
Ikipe y’Igihugu iheruka gukina muri uku kwezi k’Ukwakira uyu mwaka mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, aho yakinnye imikino ibiri yo mu itsinda D na Benin itsinda umwe itsindwa undi.
Urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), kuri uyu wa 24 Ukwakira, rugaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byazamutse imyanya myinshi ku rutonde ruvuye ku mwanya 130 rugera ku mwanya 126 n’amanota 1130.04.
Uru rutonde rushya rugaragaza nta mpinduka za habayeho mu bihugu 10 bya mbere ku Isi nkuko byari bimeze mu kwezi kwa Nzeri, urutonde ruyobowe na Argentine ikurikiwe n’u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brazil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, u Butaliyani na Colombia.
Ibihugu byazamutse imyanya myinshi birimo Comoros na Sudani byazamutse imyanya icumi mu gihe Botswana yazamutse imyanya irindwi ugereranyije n’ukwezi kwa Nzeri.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya 14), Sénégal (20), Misiri (30), Nigeria (36), Algeria (47), Côte d’Ivoire (40), Tunisia (47) Cameroun (49), Mali (54), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (57).
Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 57, Uganda (87), Kenya (106), Tanzania (112) n’u Burundi (139).
Urutonde rutaha ruzasohoka ku wa 27 Ugushyingo 2024.