IMIKINO

Igikaze azibukirwa ni uko ku munsi wa Rayon Sports [Rayon Day] yeretswe abafana ateruwe mu ntebe.

Igikaze azibukirwa ni uko ku munsi wa Rayon Sports [Rayon Day]  yeretswe abafana ateruwe mu ntebe.
  • PublishedSeptember 7, 2024

 

Haruna Niyonzima ukina mu kibuga hagati afasha ba rrutahizamu  yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports.

Haruna Niyonzima ntabwo ibi byatungurana cyane kuko yari amaze ibyumweru bigera kuri 2 nta myitozo y’iyi kipe agaragaramo ndetse wabonaga bisunikira ikipe ya Rayon Sports ku gutandukana hagati y’impande zombi.

Igitumye ikipe ya Rayon Sports itandukana na Haruna Niyonzima ni uko iyi kipe itigeze yubahiriza ibyo bumvikane ubwo basinyaga amasezerano y’umwaka umwe Haruna akinira Rayon Sports. Biravugwa ko iyi kipe isinyisha Haruna Niyonzima hari amafaranga bemeranyijwe ayo mafaranga ntiyahita ayahabwa ari byo biteye ibi byose.

Haruna Niyonzima nyuma yo gutandukana na Rayon Sports amakuru Ijwi Monotor dufite ni uko yamaze kumvikana na AS Kigali bidatinze dushobora kubona yamaze gusinya amasezerano muri iyi kipe iyoborwa na Shema Fabrice.

Ibi bibaye ikipe ya Rayon Sports iri mu birori byateguwe n’akarere ka Nyanza byo kwizihiza isabukuri y’imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze ubayeho. Ni ibirori birasozwa kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’icyumweru cyose hari ibikorwa bitandukanye muri aka karere bitegura ibi birori.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *