AMAKURU

karongi bagiye kubona amazi ahagije

karongi bagiye kubona amazi ahagije
  • PublishedOctober 18, 2024
Image

Mu Karere ka Karongi, hari kubakwa uruganda rwa ‘Water Treatment Plant’ rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi make ari muri aka Karere dore ko ruzajya rutanga agera kuri mibihumbi 13 ku munsi akajyanwa mu baturage.

Ni uruganda rugizwe n’ibice bibiri birimo umusozi wa Bwimambure no kwa Nyangoma muri aka Karere bifite ibigega bifite ubushobozi bwo kwakira m313 bizajya bihita byohereza amazi mu baturage.

Umwe mu baturage babonye akazi muri uru ruganda, bavuga ko bishimira uko imirimo iri kugenda kuko ngo biteguye no kubona amazi vuba.

Yagize ati: “Uru ruganda rwaduhaye akazi , kuva natangira gukora umuryango wanjye ubayeho neza, kandi nizeye ko n’amazi meza agiye kutugeraho kuko urabona ko ubu mpibereye”.

Yakomeje agira ati: “Twari dufite ikibazo cy’amazi atatugeraho mu gihe tuyakeneye ariko turashimira Leta yacu, yadutekerejeho mu buryo burambye. Ndaza nkakora hano nahembwa nkafasha umuryango wanjye kubaho, kwishyura ubwishingizi n’abana bakiga. Aya mazi bari gushyira aha twari tuyakeneye kandi igituma tugira icyizere ni uko tubona uko imirimo iri kugenda yihuta n’uburyo ikurikiranwa”.

Undi muturage witwa Mukarukiko Rashel, yavuze ko urwo ruganda ari umugisha by’umwihariko ku bafitemo akazi.

Yagize ati:”Hari abavandimwe bacu bafitemo akazi, barakora bagatunga imiryango yabo ndetse bakabasha no kwizigamira, ibi biratuma natwe dukomeza kwizera ko tugiye kubona amazi kuko imirimo itigeze ihagarara kandi biragenda neza. Turashimira Leta yacu yadutekerejeho kuri iki kibazo”.

Umuyobozi w’uruganda ‘Water Treatment Plant’, Mr Chen Chaonian avuga ko imirimo yo kurwubaka izarangira mu Kwezi kwa Gicurasi 2025, ngo akaba ari uruganda ruzatanga m3 ibihumbi 13 bizajya bihita byoherezwa mu baturage.

Yagize ati: “Imirimo yo kubaka uru ruganda igiye kurangira. Turateganya ko ibikorwa byo kubaka byose bizarangira mu kwezi kwa Gicurasi umwaka utaha aho ruzajya rutanga mibihumbi 13 bijyanwe mu baturage. Turizera ko ari umushinga uzafasha abaturage bo muri aka karere kubona amazi meza mu buryo buhoraho.”

Ngarambe Vedaste Visi Perezida w’Inama Njyanama yavuze ko kubaka uru ruganda bizatuma Akarere kava ku bushobozi bwa m800 gatanga kugeza ubu. Ati: “Ubu hari kubakwa uruganda rw’amazi ruzatuma tuva kuri m800 dusanzwe dutanga. Twari dufite ikibazo kuko hari ubwo Umukerarugendo yararaga hano hakitabazwa ubundi buryo buhangano, ariko turashimira Ubuyobozi bwacu bw’Igihugu. Bwakemuye ikibazo mu buryo bwa burundu. Ikibazo cy’amazi turizeza abaturage ko cyakemutse”.

Ubuyobozi ntibuhwema kubahumuriza ko bakizi kandi ko hari ikiri gukorwa na cyane ko biri muri gahunda ya Leta ya NST2 aho ivuga ko kugeza muri 2029 buri rugo ruzaba rufite amazi meza.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *