IMYIDAGADURO

Bwiza yasezeranyije abakunzibe ko bazahura muburyo butari rusange

Bwiza yasezeranyije abakunzibe ko bazahura muburyo butari rusange
  • PublishedOctober 18, 2024

Umuhanzi uri mu bakunzwe banabigaragarijwe n’abatari bake, Bwiza Emerance uzwi cyane nka Bwiza, yijeje abakunzi be kuzategura umunsi agahura na bo bagasangira bakishimana.

Uyu mukobwa usanzwe akunzwe, yabigaragarijwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ubwo yari mu itsinda ry’abahanzi bagiye mu Turere dutandukanye aho Perezida Paul Kagame yabaga yiyamamarije.

Bwiza aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa Instagram abwira abafana be kumubaza ikibazo kimwe bashaka,   hanyuma akazabasubiza.

Ubwo Bwiza yasubizaga ikibazo cy’umufana we wamusabye ko bahura nibura akamusuhuza.

Mu kubasubiza, yagize ati: “Nakomeje kubona abantu benshi bifuza guhura nanjye, natekerezaga ko nazakora umunsi mukuru nkabatumira tugahura, kuko ni byo byakoroha, ariko guhura umwe kuri umwe mba numva byagorana bikanatwara igihe kinini, ariko tubiteguye, tugahura twese hamwe byaba bishimishije kandi byashoboka.”

Uwo muhanzi avuga ko uwo ari we uyu munsi ari cyo kintu yagezeho bimuvunnye kandi yishimira, akabishimira Imana ndetse n’abafana be, kuko badahari byamugora cyane.

Bwiza avuga ko agorwa cyane no gusubiza niba afite umukunzi w’umuhungu bari mu rukundo rw’umwihariko, kuko kugeza ubu atazi niba amufite cyangwa atamufite.

Ngo mu mahitamo y’uyu muhanzi, yumva yashakana n’umuntu utaba mu myidagaduro, nubwo atigeze asobanura impamvu.

Mu bindi yagarutseho, Bwiza yavuze ko mu bihe bya vuba azajya mu Bufaransa kandi azasuhuzanya n’abakunzi be bahatuye, barimo n’uwari wabimubajije.

Bwiza azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ready, Exchange, Ogera yakoranye na Bruce Melodie, Ahazaza n’izindi.

Ibi abisubije mu gihe akomeje kugenda ataramira anagaragarizwa urukundo n’abakunzi b’ibihangano bye mu bitaramo bya Mtn iwacu na muzika Festival, bikomeje kubera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu, aho kuri ubu biteganyijwe ko bizasozwa tariki 19 Ukwakira 2024 mu Karere ka Rubavu

Image

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *