IMIKINO Uncategorized

Ni iki cyatuma Mbappe adakina UEFA Super Cup.

Ni iki cyatuma Mbappe adakina UEFA Super Cup.
  • PublishedAugust 12, 2024

Ku wa Gatatu  ikipe ya Real Madrid izakina na Atanta mu mukino w’igikombe kiruta ibindi ku Mugabane w’Uburayi. Iki ni igikombe gihuza ikipe yatwaye UEFA Champions League n’iyatwaye UEFA Europa League. Real Madrid yatwaye UEFA Champions League naho Atalanta yo yatwaye UEFA Europa League.

 Kylian Mbappe ni umwe mu bakinnyi byitezwe ko ari wo mukino we wa mbere yazakina, nyuma yo kuva muri Paris Saint Germain. Uretse uyu kandi na Endrik nibwo azagaragara ku mukino wa nyawo[official game].

Nk’uko AS ibitangaza, Carlos Ancelotti ngo ashobora kutazigera akinisha aba bakinnyi bashya. Abakinnyi  9 muri 11 bageze ku mukino wa nyuma bakabanza mu kibuga, bivugwa ko ari bo bagomba kuzakina uyu mukino, akongeramo babiri batabanje, aba babiri bazaza basimbuye Nacho Fernandez wagiye muri AL Qadisia na Toni Kroos wasezeye ku mupira w’amaguru. Mbappe na Endrik bo bashobora kuzakina umukuno wabo bakina Real Malloca muri shampiona. Ibi umutoza arashaka kubikora ngo abavunukiye ibintu abe ari nabo basoza ubundi abaje nabo batangire ibishya

 

Mu bakinnyi 11 bashobora kuzacakirana na Atalnata: Courtois; Carvajal, Rudiger, Militao, Mendy; Valverde, Camavinga, Modric; Bellingham; Rodrygo, Vinicius.

Birumvikana ko nibigenda gutya Eder Militao azatangira mu kibuga mu mwanya wa Nacho Fernandez, mu gihe Luka Modric azatangira ahatangiye Kroos bakina Borussia Dortumund.

 

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *