AMATORA

Paul Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora Urwanda

Paul Kagame yarahiriye  gukomeza kuyobora Urwanda
  • PublishedAugust 11, 2024

“Njyewe Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.  Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’AMategeko. Imana ibimfashemo.”

Iyo ni indahiro ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2024, ubwo yahamirizaga Abanyarwanda ko muri iyi manda azakomeza gukora inshingano uko bikwiye.

Ni indahiro yarahiriye imbere y’ibihumbi bisaga 45 byari muri Sitade Amahoro n’abandi ibihumbi amagana bamukurikiranaga imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyo birori bibaye nyuma y’ibyumweru bike Perezida Kagame yegukanye intsinzi idashidikanywaho mu matora yabaye ku ya 14 n’iya 15 Nyakanga, aho yagize amajwi 99.18%.

Mu birori byari bibereye ijisho, Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda berekanye akarasisi kabereye ijisho ndetse hakurikiraho urukerereza rwasusurukije abitabiriye uyu muhango.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Nteziryayo, ni we wayoboye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nyuma y’indahiro tya Perezida Kagame, Nteziryayo yemeje itorwa rya Perezida Kagame ashimangira ko amategeko yubahirijwe mu buryo bukwiriye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga.

Perezida Kagame yashyigikijwe ibirango by’Igihugu birimo Itegeko Nshinga, ibendera ry’Igihugu, ikirangantego cya Repubulika n’Indirimbo yubahiriza Igihugu.

Nanone kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasgyikirije Perezida Kagame ingabo n’inkota nk’ibimenyetso byo kurinda Igihugu, ari na yo ntangiriro ya manda ye nshya nk’Umukuru w’igihugu akaba n’Umugabo w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Iyi ni yo manda ya mbere y’imyaka itanu Perezida Kagame agiye kuyobora nyuma yo kuvugurura ingingo ya 102 byakozwe ku busabe bw’ABanyarwanda bifuzaga ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora.

Mu minsi 15 nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yitezweho kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe na we uzamufasha gushyiraho Guverinoma nshya mu yindi minsi 15 ikurikiraho.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *