IMIKINO

MAnchester United ikomeje guhura n’umusozi wo kurira.

MAnchester United ikomeje guhura n’umusozi wo kurira.
  • PublishedAugust 3, 2024

Mu gihe amashampiyona ku mugabane w’i Burayi yatangiye nko mu gihugu cy’Ububiligi, ahandi nabo barabura iminsi mike bakagaruka mu kibuga. Amakipe atandukanye akomeje kwiyubaka yongera abakinnyi mu myanya bakeneye.

Mu ikipe ya Manchester United nabo barakaora ibishoboka byose, kugira ngo umwanya wa munani, ukaba ari nawo mwanya mubi bagize bahindure umuvuno. Iyi kipe yagize ibyago byo kuvunikisha abakinnyi bayo babirri barimo Rasmus Hojlund wari usanzwe mu ikipe, na Leny Yoro baguze muri iyi mpeshyi bamukura mu ikipe.

Rasmus Hojlund azamara hanze ibyumweru 6 naho Yoro we, akazamara amezi atatu hanze y’ikibuga. Marcus Rasford ndetse na Antony nabo bivugwa ko bafite ibibazo by’imvune ariko abaganga bakaba bataratangaza niba imvune bafite zizamara igihe kirekire.

Amakuru dukesha The Telegraph akaba avuga ko iyi kipe yifuzaga Matthijs de Ligt na Noussair Mazraoui mu rwego gukomeza gukaza ikipe yabo, ariko ubusabe bwabo mu ikipe ya Bayern Munich bukaba bwamaze kwangwa.

Ikipe ya Liverpool nayonyuma yo kubona umutoza mushya Arne Slot, ni imwe mu makipe atari kuvugwa ku isoko cyane, kuko magingo aya nta mukinnyi irasinyisha. Nubwo bacecetse ku isoko ariko, Anthony Gordon wa Newcastle United ni umwe mu batekerezwa mu mujyi wa Liverpool.

Ikipe ya West Ham nayo ikomeje ibiganiro n’umunya Argentine Guido Rodriguez ufite imyaka 30. Uyu mugabo nyuma gusoza amasezerano ye mu ikipe ya Real Betis mu mwaka ushize w’imikino ubu ntarabona ikipe.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *