SOBANUKIRWA

IBINTU BIDASAZWE BIGENDA MU KIRERE CYA AMERIKA

IBINTU BIDASAZWE  BIGENDA MU KIRERE CYA AMERIKA
  • PublishedAugust 9, 2024
Gushakisha ibintu bitazwi hakoreshejwe imirongo ya radio

Abayobozi b’ingabo za Amerika batangaje ishyirwaho ry’intsinda rishinzwe guperereza ku bintu bitazwi ibyo ari byo biguruka mu kirere kibujijwe cya Amerika.

Iryo tsinda rizagenzura ibyo bintu kandi “rirebe niba nta byago biteje”, nk’uko kuwa kabiri byatangajwe na minisiteri y’ingabo, Pentagon.

Raporo ya gisirikare yari yitezwe cyane mu kwezi kwa gatandatu yananiwe gusobanura iby’ibi bintu biguruka birenga 100 byabonetse, iburira ko ari ikibazo ku mutekano w’igihugu.

Iri tsinda ryashyizweho rizaba rigenzurwa n’abakuru mu gisirikare no mu butasi.

Iri tsinda ryiswe Airborne Object Identification and Management Synchronization Group “rizareba, rimenye neza ibyo bintu [bikoresha ikirere]”, nk’uko byavuzwe na Kathleen Hicks wungirije minisitiri w’ingabo mu butumwa yageneye abakuriye Pentagon kuwa kabiri.

Inshingano z’iryo tsinda zirimo kwiga neza ibyabonywe n’ubutasi, kugabanya icyuho mu bushobozi bwo kubona ibyo bintu bitazwi neza, no gutanga inama z’icyakorwa.

Minisiteri y’ingabo za Amerika ivuga ko ifata raporo yose ku kintu cyo mu kirere – ikizwi cyangwa ikitazwi – “mu buryo bukomeye cyane kandi iperereza buri kimwe”

Inyandiko yo kuwa kabiri yemera ibibazo byavuzwe na raporo Pentagon yahaye inteko ishingamategeko ya Amerika mu kwa gatandatu.

Abadepite basabye iyo raporo nyuma y’uko igisirikare cya Amerika kivuze ko habonetse ibintu byinshi bitazwi biguruka mu buryo budasanzwe mu kirere.

Ishusho ikunze guhabwa ibi bintu bitazwi neza byagiye biboneka mu kirere
Ishusho ikunze guhabwa ibi bintu bitazwi neza byagiye biboneka mu kirere

Iyo raporo ivuga ko mu bintu 144 byavuzwe byabonetse kuva mu 2004, kimwe gusa ari cyo babashije gusobanura.

Mu gihe Pentagon ivuga ko “nta gihamya iboneka neza” y’ibikorwa byaba ari ibyo ku yindi mibumbe, ntihakana ko bishoboka ko ibyo bintu byari atari ibyo ku isi yacu.

Ibisobanuro byinshi cyane byaratanzwe icyo gihe, birimo ko byaba ari ibikorwa by’ikoranabuhanga mu kirere riteye imbere cyane ry’ikindi gihugu nk’Ubushinwa cyangwa Uburusiya, cyangwa ko byaba ari ibintu karemano bibera mu kirere – nka ibibumbe by’urubura – bishobora kubonwa na radar.

Ikintu kimwe cyonyine babonye bagasobanura badashidikanya bavuze ko ari “igipurizo (ballon) kinini”.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *