IMIKINO

Minisitri wa siporo muri Argentine yirukanywe ku nshingano ze nyuma kubwira Lionel Messi ko akwiye gusaba imbabazi.

Minisitri wa siporo muri Argentine yirukanywe ku nshingano  ze nyuma kubwira Lionel Messi ko akwiye gusaba imbabazi.
  • PublishedJuly 23, 2024
Nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’Argentine itwaye igikombe cya Copa America itsinze Colombia ku mukino wa nyuma igitego 1_0, Enzo Fernandez akagaragara akorera irondaruhu Abafransa, ibintu bikomeje kuba bibi. Amakuru Ijwi Monotor  rikesha ‘The Sun’ avuga ko  ikipe ya Chelsea igiye kujya mu mikino itegura umwaka w’imikino wa 2024_2025 [pre_season] ishobora kutajyana nawe,  kubera ko bamwe mu bakinnyi akinana nabo ari Abafaransa kandi  ba birabura.
Uyu munya Argentine nubwo yasabye imbabazi, ikipe ya Chelsea yo yamaze gushyiraho akanama kagomba gukurikirana iby’imyitwarire y’umukinnyi wendereje bagenzi be bakinana mu ikipe ya Chelsea. Ikindi kandi hari n’amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobobora no guhura n’ibihano bikomeye, byanagera ku Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru  muri Argentine,  kuko Ishyirahmwe  ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa riteganya gutanga ikirego mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi [FIFA].
Ministre wa Siporo  muri Argentine Julio Garro yirukanywe ku mirimo na Prezida w’igihugu  Javier Milei. Nyuma  yo kubwira Lionel Messi ngo asabire Enzo Fernandez n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri argentine nka Captaine, nubwo amakosa yakozwe adahari  yahise atakaza akazi nta nteguza yewe habe n’imperekeza.
Nyuma y’uko Julio Garro yirukanywe Vis Perezida Victoria Villarruel nawe yahise atangaza ko ahubwo yakabaye yagiye amaze guhatwa ikiboko. Ku rukuta rwe rwa Instgram yavuze ati : “ Enzo nkuri inyuma nta mpamvu yo guterwa ubwoba n’abantu bakoroneje ibihugu bya Africa bakabyiba n’abantu, ibyo wavuze ni ukuri kwambaye ubusa.”
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *