Abakobwa mbagendera kure kuko bangiza career z’abakinnyi.
Pedro Gonzalez Lopez ‘Pedri’ ku myaka ye nta nkuru z’urukundo arumvikanamo . Uretse babyara ye ba bakobwa ajya agaragara yashyize ku mbuga nkoranyambaga, nta wundi mukobwa urabasha kunyeganyeza inkuta z’Iyeriko mu mutima we. Uwo mukobwa niba yaranabayeho byaba byarabereye mu mutima wa nyirawo ntiyabasha kubishyira hanze ngo uwo mukobwa abibone. Uyu musore utinya gukundana akiri muto nta kindi kibimutera kitari uko , adashaka umukobwa umuzira mu buzima umupira ukaba wamunanira akiri muto. Kuri iyi ngingo tuzi abakinnyi benshi batembajwe no gukunda igitsinagore, bagendanisha n’irari raganisha ku mibonano mpuzabitsina bagatseka.
Ingero ni nyinshi ku bakinnyi b’umupira w’amaguru munsi y’umukandara hatesheje ikuzo kera na kare. Baba abakinnyi baritaye baragize ibyo bageraho, cyangwa se nabaritaye batagira ibyo bageareho . Thibaut Courtois na Kevin De Bryne bajya kwangana urunuka nta kindi kitari munsi y’umukandara, Wayne Rooney abagize amahirwe yo kumukurikira bazi uko ingeso yo guca inyuma umugore we yamubanye akarande. Yabikoze akiri mu ikipe ya Manchester United, ndetse na n’ubu akaba hari ubwo ajya yikiranura n’umubiri mu gihe atari kumwe n’umufasha we wemeye kumwihanganira uko ari.
Ryan Gigigs, Benzema, Cristiano Ronaldo, Jhon Terry n’abandi benshi , nabo ni bamwe mu bagize ibihe byo gutembazwa no gukunda inkumi n’abagore mu buryo bw’irari ri. Ibi akaba ari byo byakanze Pedro Gonzalez Lopez.