IMIKINO

Abakobwa mbagendera kure kuko bangiza career z’abakinnyi.

Abakobwa mbagendera kure kuko bangiza career z’abakinnyi.
  • PublishedJuly 16, 2024

Pedro Gonzalez Lopez ‘Pedri’ ku myaka ye nta nkuru z’urukundo arumvikanamo . Uretse babyara  ye ba bakobwa ajya agaragara yashyize ku mbuga nkoranyambaga, nta wundi mukobwa urabasha kunyeganyeza inkuta z’Iyeriko   mu mutima  we. Uwo mukobwa niba yaranabayeho byaba byarabereye mu mutima wa nyirawo ntiyabasha kubishyira hanze ngo uwo mukobwa abibone. Uyu musore utinya gukundana akiri muto  nta kindi kibimutera kitari uko , adashaka  umukobwa umuzira mu buzima umupira ukaba wamunanira akiri muto.  Kuri iyi ngingo tuzi abakinnyi benshi batembajwe no gukunda igitsinagore, bagendanisha n’irari  raganisha ku mibonano mpuzabitsina bagatseka.

Ingero ni nyinshi ku bakinnyi b’umupira w’amaguru  munsi y’umukandara hatesheje ikuzo kera na kare. Baba abakinnyi baritaye baragize ibyo bageraho, cyangwa se nabaritaye batagira ibyo bageareho . Thibaut Courtois na Kevin De Bryne bajya kwangana urunuka nta kindi kitari munsi y’umukandara, Wayne Rooney abagize amahirwe yo kumukurikira bazi uko ingeso yo guca inyuma umugore we yamubanye akarande. Yabikoze akiri mu ikipe ya Manchester United,  ndetse na n’ubu akaba hari ubwo ajya yikiranura n’umubiri mu gihe atari kumwe n’umufasha we  wemeye kumwihanganira uko ari.

Ryan Gigigs, Benzema, Cristiano Ronaldo, Jhon Terry  n’abandi benshi ,  nabo ni bamwe mu bagize ibihe byo gutembazwa no gukunda inkumi n’abagore mu buryo bw’irari ri.  Ibi akaba ari byo byakanze  Pedro Gonzalez Lopez.

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *