IMIKINO

Lamine Yamal avuga ko Real Madrid atanarota kuzayikira mu nzozi.

Lamine Yamal avuga ko Real Madrid atanarota kuzayikira mu nzozi.
  • PublishedJuly 5, 2024

Muri iyi minsi abakunzi b’umupira w’amaguru bahugijwe n’imikino y’Igikombe cy’Uburayi, ndetse na Copa America. Imikino ya y’Igikombe cy’Uburayi igeze muri 1/4  aho amakipe y’Ubufansa buyobowe na Mbappe[captain] buza gutana mu mitwe na Portugal ya Cristiano Ronaldo [Captain]. Mu gihe Ubudage buza gutana mu mitwe na Espanye. Ikipe y’igihugu ya Espanye iri kugendera cyane ku bakinnyi bakiri bato barimo Lamine Yamal ndetse na Nico Williams, biragaragara ko bafite umusozi wo kurira imbere ya Kroos, Musiala, Nuer n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye ikinyamakuru Mundo Deportivo, Lamine Yamal yasubije ibibazo byinshi abantu bamwibazagaho.  Muri iki kiganiro yabajijwe niba nta kibazo bimutera kuba agereranywa na Lionel Messi.

Agisubiza yavuze ati: “Biransetsa cyane kubona no kumva abantu nkabo. Lionel Messi ntawe wamugereranya nawe kuko ni umukinnyi w’ibihe byose [GOAT].

Lamine Yamal abajijwe niba yumva azatwara Ballon d’Or ntiyariye indimi maze nabwo ati: “ Cyane rwose inzozi ndazifite nk’undi mwana wese uri kuzamuka nkanjye, ntekereza ko iyo ntumbero ihari. Ndabizi ko bisaba gukora cyane ariko birashoboka.”

Umunyamakuru yakomeje aganira nawe amubaza niba ajya atekereza kuzakinira ikipe  ya Real Madrid, arasubiza ati: “Ndi umukinnyi wa FC Barcelone  na mbere y’uko ntangira gukinira ikipe nkuru, Real Madrid nyimenya ku mukino uyihuza na FC Barcelone [EL Classico] gusa.”

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *