AMAKURU

ISHYANO RIRAGWA?!

ISHYANO RIRAGWA?!
  • PublishedJuly 4, 2024

Minisitiri w’Umuco n’Uburinganire muri Norvège, Jeffery Lubna, yerekanye amabere ubwo yari amaze guhabwa igihembo cy’uko yakoze akazi neza ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina cyitwa Fag Hag 2024.

Jeffery lubna yagaragaje iyi myitwarire mu cyumweru gishize, gusa aya mashusho ye yatangiye gusakara ku wa 03 Nyakanga mu 2024. Yafatiwe mu birori bya Oslo Pride, bihuza abaryamana n’abo bahuje igitsina n’abandi banyamuryango ba LGBTQ muri iki gihugu.

Minisitiri Jeffery Lubna amaze kwakira iki gihembo yahawe nk’utavangura abaryamana n’abo bahuje igitsina, yazamuye umwenda yari yambaye hejuru yerekana amabere ye yari atwikiriye imoko gusa.

Ibi yabikoze agaragaza ko yishimiye igihembo ahawe, avuga ko ari iby’agaciro kuba ahawe iki gihembo kandi ko atagomba kwifata ngo ntagaragaze ibyishimo bye.

Iki gikorwa cyashimwe na benshi, harimo n’umuyobozi wa Oslo Pride, Joakim Aadland, hamwe na Minisitiri w’Intebe wa Norvège.

Adland yagize ati “ndatekereza ko dufite umuyobozi mwiza ugaragaza ko yishimiye igikorwa, ibi ni byo bintu byiza tubonye mu myaka 10 ishize dutegura ibi birori.”

Minisitiri w’Intebe, Jonas Gahr Store, na we yamushyigikiye, avuga ko kugaragara kwe mu birori bya Oslo Pride byari bihambaye kandi ko ari umuntu wigirira icyizere, wigenga akaba anakirwa neza mu bikorwa by’umuco hose mu gihugu.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *