uganda imereye nabi abatinganyi
nyuma y’umwaka umwe ushize Uganda yemeje itegeko rirwanya abakundana bahuje ibitsina n’abibagishije bagahinduza ibitsina byabo, ibigo mpuza mahanga biharanira ubuzima bwamuntu bivugako abahohotera abobantu biyongera cyane uko bwije nuko bukeye.
icyegeranyo cyakozwe na Convening for Equality (CFE), mu bigo bishinzwe abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduje abahungu cyagwa abakobwa, abahohotewe bazira uko bameze muri aya mezi icyenda ari 1253.
Icyegeranyo cyu wo muryago kivuga ko abahohoterwa muri Uganda ari benci ihohoterwa bakorerwa harimo gucibwa mumiryango ,guhibwa amazina, gukandamizawa,kubuzwa uburenganzira bwabo bitemewe n’amategeko gufatwa kungufu,gutanga amafaranga kugira ngo bata bahohotera ,kwirukanwa mu mazu bakodesha,kwakirwa nabi kwa muganga
ibyo bikorwa na abacunga umutekano, abakozi ba leta n’abaturage basanzwe.
Polisi ya Uganda ntiyigenze igira icyo itangaza kuri ayo makuru.
Itegeko rihana abakundana ba na ryamana bahuje ibitsina muri Uganda , mu bihano ribateganyiriza, birimo igihano cy’urupfu no gufungwa ubuzima bwose. Ni itegeko ryatumye impande zitandukanye zirimo banki y’isi na Amerika zifatira ibihano bitandukanye Uganda.