POLITIKI

Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Bushinwa zagiranye amasezerano 18

Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Bushinwa zagiranye amasezerano 18
  • PublishedMay 8, 2024

Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Bushinwa zagiranye amasezerano 18 y’ubufatanye mu nzego zirimo urw’ingendo zo mu kirere, ubuhinzi, guteza imbere imishinga irengera ibidukikije n’ibigo by’ishoramari bito.

Iki gikorwa cyabaye ubwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa, rwarangiye hashyizweho akanama gahuriweho gashinze ishoramari.

Perezida Xi yagaragaje ko u Bushinwa n’u Burayi mu gihe bihuje imbaraga, byarema ikintu gikomeye ku Isi, by’umwihariko mu kwiharira igice kinini cy’isoko mpuzamahanga.

Ibihugu byombi muri uyu mwaka wa 2024 biri kwizihiza umwaka wa 60 bimaze bifitanye umubano mwiza. Muri iki gihe cyose, ubucuruzi hagati y’impande zombi bumaze kugera ku gaciro kangana na miliyari 78,9 z’amadolari.

Ku bigo by’Abafaransa birenga 2000 bikorera i Beijing, u Bufaransa ni bwo mufatanyabikorwa ukomeye cyane w’u Bushinwa ugereranyije n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ikinyamakuru Global Times kivuga ko u Bushinwa ari bwo mufatanyabikorwa wa mbere w’u Bufaransa mu bucuruzi, havuyemo ibihugu biri muri uyu muryango.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *