IMIKINO

Amakipe abiri muri ane azakina kimwe cya kabiri UEFA Champions League yamamazau Rwanda muri gahunda ya Vist Rwanda.

Amakipe abiri muri ane azakina  kimwe cya kabiri UEFA Champions League yamamazau Rwanda muri gahunda ya Vist Rwanda.
  • PublishedApril 18, 2024

Imikino ya kimwe cya kane cya UEFA Champions Leugue, yasize amakipe abiri afitanye ubufatanye n’u Rwanda muri gahunda Vist Rwanda, abonye itike yo gukina imikino ya kimwe cya kabiri kirangiza. Ayo makipe ni ikipe ya FC Bayern Munich ndetse na Paris Saint Germain. Ikipe ya Paris Saint Germain yabigezeho isezereye FC Barcelone iyiturutse inyuma(Remontada) ku munsi wo ku wa Kabiri.

Nyuma y’imikino yabaye ku wa Kabiri, mu ijoro ryakeye hari hategerejwe indi mikino ikomeye cyane. Uwambere wahuzaga ikipe ya Arsenal na Bayern Munich mu gihe undi wahuzaga Manchester City na Real Madrid. Arsenal na Bayern Munich yombi ni amakipe yagiye gukina afite aho ahuriye n’u Rwanda muri gahunda ya Vist Rwanda. Umukino ubanza wabereye mu Bwongereza ku kibuga cya Arsenal Fly Emirates, warangiye bombi baguye miswi y’ibitego bibiri kuri bibiri.

Ikipe ya Arsenal yahabwaga amahirwe nk’ikipe iri mu bihe byiza(current form) yananiwe gutsindira Bayern iwayo. Bayern Munich yatsindishije Arsenal kuba ari ikipe imenyereye irushanwa ndetse n’umutoza wayo akaba aheruka kuritwarana na Chelesea mu mwaka 2021. Igitego cyatsinzwe na Joshua Kimmich ku mupira yahawe na Raphaël Guerreiro ku munota wa 63′ nicyo cyatandukanyije impande zombi.

Mu gihugu cy’Ubwongereza naho harimo habere ibirori bikomeye cyane, kuko ni umukino wahuzaga amakipe abiri yari afite ibikombe bya UEFA Champions League biheruka. Wari umukino wo kwishyura kuko ubanza wabereye muri Esipanye warangiye banganya ibitego bitatu kuri bitatu. Uyu mukino nawo waje kurangira amakipe yombi ananiwe kwikiranura mu minota mirongo icyenda isanzwe, banganya igitego kimwe kuri kimwe. Real Madrid niyo yatangiye ifungura amazamu ku munota wa 12′ ku gitego cyatsinzwe na Rodrigo Goes. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Kevin De Bryne ku munota wa 76′ umukino urangira ziguye miswi.

Umusifuzi yongereyeho iminota mirongo itatu nabwo birananirana bitabaje Penalty ikipe ya Real Madrid ikomeza kuri penalty enye kuri Eshatu. N’ubwo ikipe ya Real Madrid yari yarushijijwe mu minota isanzwe y’umukino, ikagerageza kuba nziza muri ba myugariro bayo yaje gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

Muri kimwe cya kabiri iyi kipe igomba guhura na Bayern Munich ku wa 30 Mata 2023, mu mukiino ubanza ugomba kubera mu Budage kuri stade Alianza Allena. Kuri uwo munsi kandi Ikipe ya Paris saint Germain igomba gutana mu mitwe na Borussia Dortumund , umukino ubanza ugomba kubera mu gihugu cy’Ubudage kuri stade Signal Iduna Park.

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *