UBUZIMA

90% by’abarumwa n’imbwa bakoza igisebe ntibandura ibisazi byayo

90% by’abarumwa n’imbwa bakoza igisebe ntibandura ibisazi byayo
  • PublishedJanuary 26, 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko mu gihe umuntu arumwe n’imbwa agahita yoga igisebe yamuteye,  aba agabanyije ibyago byo kwandura ibisazi byayo ku kigero cya 90%.

RBC ihamya ko ugira amahirwe yo kutandura ibyo bisazi by’imbwa ari uhita yoga bitarengeje igihe cy’iminota 15.

Mbonigaba Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru ushinzwe indwara zititaweho uko bikwiye muri RBC, mu kiganiro aheruka kugirana RBA,  yagize ati: “Muzi ko imbwa ikikuruma ukoga igisebe n’amazi meza n’isabune, biganya ibyago byo kwandura ibyago bitera ibisazi by’imbwa ho 90%.

Yunzemo ati: “Niba virusi zakugiyeho ari ijana, mirongo icyenda zirahita zivaho, byumvikana ko ibyago byo gukwirakwira  kw’ibisazi by’imbwa mu mubiri biraba bigabanyutse.”

RBC isabanura ko uwoza igisebe cy’aho imbwa yamurumye asabwa gukoresha amazi yisuka, niba atari hafi y’umugezi ufite amazi yisuka atemba, agakoresha igikoresho asuka amazi ku gisebe atemba, mu rwego rwo kwigizayo virusi  z’ibisazi by’imbwa zafasheho.

Mbonigaba asobanura ko koga igisebe cy’aho imbwa yakurumye bitaba bihagije ngo wirinde ibisazi by’imbwa, ahubwo ko urumwe na yo agirwa inama yo kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo akingirwe.

Ati “Uhita wirukankira kwa muganga bakagukingira ibisazi by’imbwa, ni inshinge eshanu uterwa […]impamvu dushishikariza abantu kujya kwa muganga ni uko iyo utinze za virusi ziba zirimo gukwirakira zigana ku bwonko.”

RBC ivuga ko mu gihe umuntu yarumwe n’imbwa agakingirwa abasirikare bamara gusa imyaka itatu bakaba batagishoboye, bityo ko ntawukwiye kwirara ngo mu gihe yamurumye ngo ntajye kwikingiza ako kanya, kuko abasirikare b’umubiri baba badahagije mu guhanga na virusi imbwa iba yamuteye.

RBC yagaragaje ko indwara y’ibisazi by’imbwa ari imwe mu zikomeye zifata abantu n’inyamanswa ku Isi, imbwa na zo zikanduza n’abantu.

Ibisazi by’imbwa ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi ifata ku bwonko bw’inyamaswa zifite amaraso ashyushye n’abantu. Ni imwe mu zugarije Isi kuko iboneka ku migabane yose uretse uwa Antaragitika.

Ni indwara iteye inkeke kuko iyo ibimenyetso byayo byagaragaye ku itungo cyangwa umuntu bikurikirwa n’urupfu. Virusi itera ibisazi by’imbwa iri mu bwoko bwa Lisavirusi (Lyssavirus) zitera indwara z’ubwonko.

Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’ibisazi by’imbwa iterwa no kurumwa n’itarakingiwe harimo kugira umuriro, gutitira kw’ahantu harumwe, kubura ibitotsi, guhangayika, kutagira rutangira mu myitwarire, gutinya amazi, kwikanga ubusa, kudashobora kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri, kuvangirwa no guta umutwe, kumoka nk’imbwa n’ibindi.

Uwarumwe n’imbwa ifite ibyo bisazi agaragaza ibimenyetso hagati y’ukwezi kumwe n’atatu ariko gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *