UBUKUNGU

75% by’indwara nshya zikomoka ku matungo- Dr Gasana

75% by’indwara nshya zikomoka ku matungo- Dr Gasana
  • PublishedApril 23, 2024

Abantu kimwe n’amatungo ni ibinyabuzima bifite aho bihurira ku buryo ubuzima bw’abantu bushobora kugirwaho ingaruka n’ubw’amatungo kimwe nuko ubw’amatungo bwagirwaho ingaruka n’ubw’abantu, aho indwara nshya 75% zikomoka ku matungo.

Kubera iyo mpamvu, abantu basabwa kwita ku buzima bwabo n’ubw’amatungo kugira ngo hirindwe indwara ku mpande zombi.

Dr Gasana Ngabo Methode, impuguke mu buvuzi bw’indwara ufite mu nshingano ubuvuzi bw’amatungo mu Kigo cy’Igihugu cyo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, atangaza ko ubuzima bw’umuntu bugirana ihuriro n’amatungo.

Yagize ati: “Indwara nyinshi turwara zikomoka ku matungo tubana nayo. Ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo bifitanye isano ya hafi, indwara nshya 75% zikomoka ku matungo.

Amatungo abantu batunga, akoreshwa mu mikino, mu buhinzi ibyo byatumye abantu n’amatungo byegerana kurushaho, byaje gutuma habaho guhererekanya indwara.”

Izo ndwara iz’ingenzi muri zo ni amakore, ibicurane by’ibiguruka, ibisazi by’imbwa na Rift Valley Fever.

Izo ndwara zishobora gufata abantu bitewe no gukortesha ibikomoka ku itungo rirwaye nk’amata mu gihe itungo ryaba riri ku miti.

Yakomeje asobanura ko indwara zifata abantu n’amatungo ari nyinshi kandi hagenda haza n’izindi nshya, izafata abantu n’amatungo hamaze kumenyekana 30 kandi hagenda haza n’izindi nshya.

Dr Gasana yakomeje asobanura ko ubuvuzi bukorwa mu buryo bukomatanyije ari ubw’abantu, amatungo n’ibidukikije.

Ku rwego rw’Igihugu hakorwa byinshi hagamijwe kwirinda indwara ndetse abaganga by’umwihariko ab’amatungo bagahabwa ubumenyi kugira ngo hakumirwe indwara.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo RCVD, Dr Kayumba Charles atangaza ko ubuzima bw’umuntu bugirana ihuriro n’amatungo kandi hagenda hashyirwaho ingamba zo gukumira indwara.

Yagize ati: “Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo, rwagiyeho mu 2000, hakozwe byinshi mu kwagura no gushyira umwuga ku murongo, hakorwa ubukangurambaga, hashyizweho Abajyanama b’ubuhinzi, hari amashuri yigisha ubuvuzi bw’amatungo kuri ubu ahagije.”

Yanavuze ko muri iyi myaka 30, hagenda havugururwa imikoranire y’abaganga b’amatungo hagati y’abakora muri Leta n’abigenga n’ibindi.

Dr Kayumba yakomeje asobanura ko kubahuza bizatanga ishusho nziza y’ubworozi kuko hariho guhuza imirimo imwe izahabwa uburenganzira yari isanzwe ikorwa n’abaganga b’amatungo ba Leta yegurirwe abigenga, habamo amakoperative, amakampani y’abavuzi b’amatungo ku nzego zitandukanye.

Ikindi yagarutseho ni uko mbere nta kaminuza yari ihari bajyaga kwiga Lubumbashi, Senegal ku buryo abaganga b’amatungo bari bake kuri ubu hari kaminuza, abaganga b’amatungo barenga 5000.

Dr Kayumba yavuze kandi ko hari imirimo imwe yakorwaga n’abaganga b’amatungo ba Leta yeguriwe abigenga bikazafasha kugera ku bakeneye serivise ku matungo yabo.

Yavuze kandi ko ucuruza imiti atemerewe kuvura kuko ashobora kuba afite umuti uzarangira vuba bikaba byatanga icyuho cyo kuwukoresha ngo usohoke.

Dr Gasana yasobanuye ko umuganga w’amatungo aba agomba kuba mu rugaga, akagira aho akorera hazwi kandi ni ngombwa ko aba ashobora kuvura amatungo yose. Ucuruza ntiyakora ibikorwa by’ibanze by’ubuvuzi, ariko atanga amakuru akamufasha,  akamuha uwabimukorera vuba.

Umuganga w’amatungo si uwo gutera urushinge gusa

Ubuvuzi bw’amatungo muri rusange si ugutera umuti gusa, ni kimwe ariko mbere na mbere umuganga w’amatungo agomba kumenya amakuru akagira n’ingamba zo kuzikumira, uburyo abasha kuzivura. Akaba mu buryo buziguye anavuye abantu ndetse n’ibidukikije.

Dukurikiranira hafi ubuvuzi bw’amatungo n’amakosa ashobora kugaragaramo nk’aborozi bafite itungo mu bwishingizi bisaba ko uba ufite umuganga uzwi urikurikirana itungo, urugaga rufasha guhuza ibikorwa bikanagabanya ibyashoboraga kurwangiza.

Veterineri ntashinzwe kuvura gusa ahubwo abikora kuko haba hananiwe kwirinda. Afite inshingano zo gukurikirana no kumenya indwara z’inzaduka, akamenya aho ziri akaba yazikumira.

Ku buzima bw’umuntu bwa bworozi butuma haboneka ibifasha mu kunoza imirire, veterineri aba agomba kuba umujyanama, amatungo agatanga umusaruro. Ikindi ni ugutera intanga, gukurikirana niba zarafashe n’ibindi.

Ku bijyanye no kuba bamwe mu borozi bibaza niba gutera intanga bidatinda gukorwa bigatuma zidafata, hasubijwe ko bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye nko kutubahiriza amasaha nyiri itungo akabona ko inka yarinze atinze, intanga ntizifate, uburyo amatungo yitabwaho mu biyatunga.

Ku bijyanye n’imiti ikoreshwa igenzurwa hakarebwa niba yujuje ubuziranenge, ko itarengeje igihe.

Ku rwego rw’Isi Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo rwashyizweho mu 1959 naho mu Rwanda mu 2000 ku buryo ubuyo kwizihiza uwo munsi ari ku nshuro ya 24.

Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuvuzi bw’amatungo uteganyijwe kuba ku itariki ya 27

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *